IFOTO: Meddy yerekanye umugore we akuriwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yerekanye umugore we Mimi Mehfira atwite inda bigaragara ko ari nkuru, aho uyu muryango witeguye kwibaruka imfura yabo.

Ni ifoto uyu muhanzi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, igaragaza umugore we Mimi akuriwe ashyiraho ubutumwa buyiherekeje, bugira buti “Blessed Mama” cyangwa ngo “Umubyeyi w’umunyamugisha.”

Izindi Nkuru

Ni ifoto yahise itangwaho ibitekerezo n’abantu banyuranye barimo n’ibyamamare mu Rwanda, bifurije uyu muryango kwishyuka.

Umuhanzi Muneza Christophe uzwi nka Christopher yahise agira ati “Ishyuka Meddy.”

Abandi batanze ibitekerezo kuri iyi foto, bahise batangira kubaza igitsina cy’umwana bagiye kwibaruka mu gihe abandi batangiye kuraguza umutwe bavuga bati “ni umukobwa” Abandi bati “Ni umuhungu.”

Uwitwa Lonely Lion kuri Twitter na we yahise agira ati “Indirimbo ikurikiraho izaba ari iy’umwana.”

Meddy n’umugore we Mimi bagiye kwibaruka nyuma y’umwaka bakoze ubukwe, aho basezeranye mu rusengero mu mpera za Gicurasi 2021.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru