Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

IFOTO: Moto yabererekeye igare iba igikoresho cyo gutuma barireba

radiotv10by radiotv10
29/09/2025
in SIPORO, UDUSHYA
0
IFOTO: Moto yabererekeye igare iba igikoresho cyo gutuma barireba
Share on FacebookShare on Twitter

Icyumweru cy’ibyishimo i Kigali mu Rwanda, ahari hamaze iminsi habera Shampiyona y’Isi y’Amagare yanyuze mu bice binyuranye by’uyu Murwa Mukuru w’Igihugu, agasanga abaturage ibihumbi n’ibihumbi bayategereje, aho buri wese yashakaga uburyo butuma ayareba neza ntakimukingirije.

Ku munsi wa nyuma kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, iyi Shampiyona yabaye ibirori bitazibagirana mu mateka y’u Rwanda, aho bwo yabashije no kwambuka ikagera mu Karere ka Nyarugenge inyuze i Nyabugogo.

Aha i Nyabugogo hazwiho kuba hari abantu uruvunganzoka buri munsi, n’ubundi hari hakubise huzuye abari baje kwihera ijisho ibi birori by’igare, ryamanutse ku Muhima rihorera, abandi na bo mu majwi yo hejuru, bagakubita akamo.

Buri wese wari Nyabugogo yifuzaga kureba abakinnyi, byumwihariko ba rurangiranwa nimero za mbere muri uyu mukino w’amagare, ndetse bagashaka aho bajya guhagarara.

Ifoto iri mu zitazibagirana, ni iya bamwe bari bahagaze kuri za moto, zisanzwe zibafasha mu mibereho yabo, ariko ubu bwo bari baziparitse ngo birebere igare uko ryogoga imihanda yo muri Kigali.

Iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare yongeye gushimangira urukundo Abanyarwanda bakunda uyu mukino w’amagare, aho kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma wayo, abaturage benshi baramukiraga aho iri siganwa ryanyuraga, kugira ngo bajye kwihera ijisho banafane abakinnyi babasenderejemo ibyishimo.

Moto zabafashije kureba igare

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 18 =

Previous Post

Rwanda’s gross domestic product reached over 5.700 billion Rwandan francs

Next Post

I Masisi urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo rwabyutse rwambikanye

Related Posts

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yifashishije ubushakashatsi bwagiye hanze, yagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, byatuma umuntu azigama ibihumbi 2,5...

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru Isaac Rabbin Imani uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, wamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga yari amazeho imyaka ine, hamenyekanye...

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
I Masisi urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo rwabyutse rwambikanye

I Masisi urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo rwabyutse rwambikanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.