Mu muhango uzwi nka Tarehe Sita wibukirwamo ibikorwa bya Gisirikare muri Uganda, Umugaba Mukuru w’Ingabo Wungirije muri iki Gihugu, LT Gen Peter Elwelu yasengeye Igihugu yapfukamye hasi ku butaka.
Umunsi mukuru wa Tarehe Sita wo kwibuka tariki 06 Gashyantare 1981, ubwo abasirikare 42 barimo 27 bafite imbunda bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba muri Mubende, kiba imbarutso y’iherezo ry’ubutegetsi bwa Milton Obote.
Muri uyu muhango witabiriwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, wabereye ahasanzwe habera ibirori hazwi nka Kololo.
Aya masengesho yo gushimira Imana y’Igisirikare cya Uganda, yari afite insanganyamatsiko y’umurongo wo muri Bibiliya wa Zaburi 118:17 ugira uti “Sinzapfa ahubwo nzarama, Ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze.”
Muri uyu muhango, Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda, LT Gen Peter Elwelu yinjiye mu masengesho abayitabiriye, atangiza aya masengesho asenga apfukamye ku buataka hasi.
Bamwe mu Banya-Uganda bashimye uburyo uyu Murisikare mukuru yicishije bugufi agashyira amavi hasi ashima Imana ibyo yakoreye Abanya-Uganda ndetse n’abasirikare batsinze urugamba rwatangijwe na Museveni.
Uwitwa Okiria Charles yagize ati “Twifurije kuramba UPDF, mu izina ry’Imana twizereramo ndetse n’Igihugu cyanjye.”
Uwitwa Rukaar Daniel na we yagize ati “Ni iby’agaciro kuba Uganda ifite Abasirikare bakomeye nka we, ibyiza biri imbere mu Gihugu iki Gihugu cyatoranyijwe n’Imana.”
RADIOTV10