Sunday, July 26, 2026
RW|EN
AMAHANGA

IFOTO: Museveni yanyuze mu Bwongereza yifurebye bidasanzwe

IFOTO: Museveni yanyuze mu Bwongereza yifurebye bidasanzwe

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yanyuze mu Bwongereza yerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahagera hari ubukonje ariko na we yari yabwiteguye kuko yari yifubitse hose ku buryo ntaho imbeho yamenera.

Perezida Museveni yanyuze mu Bwongereza mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje ku Cyumweru ubwo yerecyezaga muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Abinyujije kuri Twitter ye, Museveni yagize ati “Nageze mu Bwongereza aho nagiriye uruzinduko rw’umwanya muto ndi mu rugendo, mbere gato yuko nsanga bagenzi banjye abakuru b’Ibihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, mu ihuriro rya US-Africa.”

Ubu butumwa kandi bwari buherekejwe n’amafoto agaragaza Museveni yambaye yifurebye hose ndetse yambaye n’ingofero n’uturindantoki tw’ubukonje.

Ubwo yururukaga indege

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − six =