• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

IFOTO: Perezida Kagame ari mu karuhuko mu rugo yifurije Abanyarwanda iminsi mikuru myiza

radiotv10by radiotv10
24/12/2021
in MU RWANDA
0
IFOTO: Perezida Kagame ari mu karuhuko mu rugo yifurije Abanyarwanda iminsi mikuru myiza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame we n’umuryango we bifurije Abanyarwanda kuzagira iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2021 n’itangira uwa 2022, avuga ko we yatangiye kuyizihiza.

Mu mafoto meza amugaragaza ari mu karuhuko mu rugo ari gukina n’imbwa, ari mu mbuga ngari, Perezida Kagame yavuze ko we n’umuryango we bifurije abantu bose iminsi mikuru myiza.

Yagize ati “Njye n’umuryango wanjye tubifurije iminsi mikuru myiza. Njye natangiye ijyanjye…!!”

Ubu butumwa buherekeje amafoto yashyizeho ari gukina n’imbwa ebyiri, Perezida Kagame yasoje agira ati “Ndazikunda.”

Perezida Paul Kagame yari aherutse n’ubundi kwifuriza Abanyarwanda kuzagira umwaka mwiza ubwo yakiraga indahiro za Gasana Alfred uherutse kugirwa Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu.

Perezida Kagame yari yagize ati “Twizere ko umwaka uza uzaba mwiza kuruta uwo turangije n’uwo twarangije mbere yawo ubwo ndavuga izi ngorane zose Isi igenda ihura na zo za COVID-19.”

Gusa icyo gihe Perezida Kagame yaboneyeho Abanyarwanda kuzarushaho kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu bihe by’iminsi mikuru kuko bashobora kuzayizihiza bayirengagije bikazateza ibibazo.

Yagize ati “Ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza twarushaho ingamba zo kwirinda tukajya mu minsi mikuru neza nubwo kujya mu minsi mikuru turangiza umwaka ubwabyo byongera bikazamura umubare w’abandura.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

DRCongo: Indege itwara abagenzi yakoze impanuka ivuye i Goma ihitana abantu 5

Next Post

Kigali: Umugabo bikekwa ko yapfuye yagaragaye ku muhanda habuze uwahamukura imvura irinda aho imuhitukiraho

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Kigali: Umugabo bikekwa ko yapfuye yagaragaye ku muhanda habuze uwahamukura imvura irinda aho imuhitukiraho

Kigali: Umugabo bikekwa ko yapfuye yagaragaye ku muhanda habuze uwahamukura imvura irinda aho imuhitukiraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.