Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifashishije ifoto bateruye umwuzukuru, bifurije abantu iminsi mikuru myiza no kuzagira umwaka mushya w’uburumbuke wa 2022.
Mu butumwa bwateguwe buherekejwe n’ifoto bari kumwe bateruye Umwuzukuru, Perezida Kagame na Madamu bifurije Abanyarwanda iminsi mikuru myiza.
Ubu butumwa bwatambutse kuri Twitter ya Perezida Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021 ubwo mu Gihugu hose hizihizwaga Noheli (ku bayemera) yibutsa ivuka rya Yezu.
Ubu butumwa bugira buti “Perezida wa Repubulika na Madamu w’Umukuru w’Igihugu tubifurije iminsi mikuru myiza ndetse n’umwaka w’uburumbuke wa 2022.”
Ni ubutumwa bwashyizweho imikono na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Ubu butumwa bwa Perezida Kagame na Madamu buje bukurikira ubwo Perezida Kagame yari yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021 na bwo atangaza ko we n’umuryango we bifurije abantu bose iminsi mikuru myiza.
Ni ubutumwa na bwo bwari buherekejwe n’amafoto abiri yakunzwe na benshi agaragaza Perezida Kagame ari mu karuhuko mu rugo ari gukina n’imbwa zo mu rugo ebyiri z’imishishe.
Perezida Paul Kagame watangaje ko we yatangiye kwizihiza iminsi mikuru, yanavuze ko akunda izi mbwa.
Aya mafoto yakunzwe na benshi bagiye bayasangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye.
Imbwa zo mu rugo zikundwa n’abanu bo mu ngeri zinyuranye aho Barack Obama wayoboye Leta Zumwe Ubumwe za America na we yakunze kugaragara ari gukina n’imbwa ze muri White House.
AMAFOTO Y’EJO HASHIZE
RADIOTV10