IFOTO: Rutahizamu w’Umurwanda ari kugaragarizwa urukundo rudasanzwe i Burayi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu Byiringiro Lague ukomeje guhirwa mu ikipe ye nshya ya Sandvikens IF yo muri Sweden, akomeje kugaragarizwa urugwiro n’abakunzi b’iyi kipe kubera kuyibonera ibitego.

Byiringiro Lague wahoze akinira ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, ubu akaba akinira ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Sweden, mu mezi atanu amaze muri iyi kipe, amaze gukina imikino umunani.

Izindi Nkuru

Muri iyi mikino umunani Lague amaze gukinira iyi kipe ya Sandvikens IF, yayitsindiye ibitego bitatu birimo icyo yatsinze mu mpera z’icyumweru gishize.

Ubwo yatsindaga iki gitego aherutse gutsinda iyi kipe ye nshya, Byiringiro Lague yagaragaye ari kukishimana n’Umunyarwanda mugenzi we Yannick Mukunzi yasanze muri iyi kipe ya Sandvikens IF.

Ubuyobozi bw’iyi kipe yo ku Mugabane w’u Burayi, bwashimiye uyu Munyarwanda, bubinyujije mu butumwa bwashyize ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’amafoto agaragaza uyu mukinnyi ari gushimirwa n’abafana.

Ubutumwa buherekeje aya mafoto, bugira buti “Ibinezaneza nyuma yo gutsinda igitego cya mbere muri shampiyona mu mukino wakiriye mu rugo.”

Ubwo Lague yatsindaga iki gitego
Abakunzi b’iyi kipe baramushimiye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru