IFOTO: Ubuheta bwa Ange Kagame ari kwiga mu Irerero mukuru we yarangirijemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amalia Agwize Ndengeyingoma, ubuheta bwa Ange Ingabire Kagame na Betrand Ndengeyingoma, ari kwiga mu Irerero ryo muri Village Urugwiro ryananyuzemo umuvandimwe we Anaya Abe Ndengeyingoma uherutse gutangira amashuri y’incuke.

Amalia Agwize; ni umwe mu bana biga mu Irerero rya EZA Urugwiro ECD, bagaragaye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024 ubwo Madamu Jeannette Kagame yakiraga Agata Kornhauser-Duda, Madamu wa Perezida wa Pologne uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Madamu Jeannette Kagame na Madamu Agata Kornhauser-Duda, baboneyeho kandi kugirana ibiganiro n’abana barererwa muri iri rerero riri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Ubutumwa dukesha Ibiro bya Madamu wa Perezida wa Repubulika, bugira buti “Abana bacu bo mu Irerero rya EZA bahaye ikaze abashyitsi bacu mu bwuzu bwinshi.”

Ubu butumwa bwatambutse kuri X kuri uyu wa Gatatu, buvuga ko “Madamu wa Perezida Jeannette Kagame yakiriye Madamu wa Perezida wa Poland Agata Kornhauser-Duda mu Irerero rya Village Urugwiro, basura ibikorwa, anamunyuriramo gahunda zaryo, ndetse banagira ibihe byo gukininana n’Abamalayika bato [abana].”

Mu mafoto aherekeje ubu butumwa, hagaragaramo Amalia Agwize Ndengeyingoma, umwuzukuru wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame wari unamuteruye amukikiye.

Iri reroro ryigamo ubuheta bwa Ange Kagame, Amalia Agwize Ndengeyingoma, ni na ryo ryizemo mukuru we Anaya Abe Ndengeyingoma uherutse gutangira icyiciro cy’amashuri y’incuke.

Madamu Jeannette Kagame aramutsa abana biga muri iri Rerero
Na Madamu Agata yishimiye uburyo iri Rerero ryita ku bana
Banagize umwanya wo gusabana n’abana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru