Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

IFOTO: Umugaba Mukuru wa RDF, uwa FARDC n’abandi bo muri EAC bahuriye mu nama

radiotv10by radiotv10
22/06/2022
in MU RWANDA
0
IFOTO: Umugaba Mukuru wa RDF, uwa FARDC n’abandi bo muri EAC bahuriye mu nama

Abagaba Bakuru b'Ingabo zo mu Bihugu bigize EAC barahuye baganira ku iyoherezwa ry'iri tsinda

Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) uw’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), uw’iza Uganda (UPDF), uw’iz’u Burundi (FDNB), uw’iza Tanzania (TPDF), uw’iza Sudani y’Epfo (SSPDF), n’uw’iza Kenya (KDF), baherutse guhurira i Nairobi.

Iyi nama yahuje Abagaba Bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, yabaye ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, yiga ku iyoherezwa ry’itsinda ry’ingabo rihuriweho rizajya kurandura imitwe yitwaje intwaro yakunze kuyogoza Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama yamenyekanye mbere yuko iba nyuma yuko byemejewe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya unayoboye EAC ubwo yemezaga ko iri tsinda rigomba gutangira, yabaye mu mpera z’icyumweru gishize ariko nta makuru yayo arambuye yagiye hanze.

amakuru ahari ubu, ni uko iyi nama yitabiriye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, uw’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Celestin Mbala, uw’u Burundi, Gen Prime Niyongabo.

Iyi nama kandi yanitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Venance Mabeyo, uw’Ingabo za Uganda, Gen Wilson Mbaddi, uw’Ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Santino Deng Wol ndetse n’uw’Ingabo za Kenya Gen Robert Kiboch wanayakiriye.

Iyi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba, yaganiriwemo inzira ndetse n’amategeko bigomba kugenderwaho mu kohereza itsinda ry’ingabo rihuriweho mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhashya imitwe yitwaje intwaro yakomeje kuhayogoza.

Iyi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo, yakurikiwe n’iy’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yabaye tariki 20 Kamena 2022, ikongera kwemeza iyoherezwa ry’iri tsinda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

M23 yagaragaje aho ihagaze ku myanzuro y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

Next Post

Huye: Uwemera ko yasambanyije umwana w’imyaka 7 abitewe n’amadayimoni na Primus yakatiwe

Related Posts

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

by radiotv10
16/10/2025
0

IP Emmanuel Gahigana, ni umwe mu bapolisi bahize abandi mu mahugurwa yaberaga mu Misiri mu byiciro bitandukanye, akaba yanashyikirijwe igihembo...

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

by radiotv10
16/10/2025
0

Impanuka y’imodoka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yagonze izindi modoka, ikanahitana ubuzima bw’abantu babiri, birakekwa...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango w’umunyapolitiki Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, witabye Imana....

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Abantu 25 basohotse ku rutonde rwashyizwe hanze n'Ikigo gishinzwe Gutahura no Kurwanya Ibyaha byo mu rwego rw’Imari- FIC (Financial Intelligence...

Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

by radiotv10
16/10/2025
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye,...

IZIHERUKA

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu
AMAHANGA

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

17/10/2025
Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

16/10/2025
Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Uwari Umuyobozi wa RIB yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke ahanishwa gufungwa imyaka 8

Huye: Uwemera ko yasambanyije umwana w’imyaka 7 abitewe n’amadayimoni na Primus yakatiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.