• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ifoto y’uwihimbiye umurimo mu bukerarugendo asangira ikigori n’inka yazamuye amarangamutima ya benshi

radiotv10by radiotv10
31/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ifoto y’uwihimbiye umurimo mu bukerarugendo asangira ikigori n’inka yazamuye amarangamutima ya benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ngabo Karegeya uzwi nka ‘Ibere rya Bigogwe’ wahanze umurimo w’ubukerarugendo bushingiye ku bworozi, yagaragaye mu ifoto ari gusangira ikigori n’inka, mu ifoto ikomeje kuvugwaho cyane, aho benshi bakomeje gushimira uyu musore uburyo akunda iri tungo rifite igisobanuro gikomeye mu muryango nyarwanda.

Ni nyuma yuko uyu musore ashyize hanze amafoto n’amashusho ari mu rwuri ari kurya ikigori we n’abo bari kumwe, hari inka iri gushaka na yo kurya ku bigori bariho barya.

Harimo kandi ifoto uyu Ngabo ari gusangira ikigori n’iri tungo, umunwa ku wundi, ari na yo ikomeje kugarukwaho cyane.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto n’amashusho, bagaragaje ko uyu musore akunda inka cyane. Uwitwa Uwimana Clementine yagize ati “Ngabo ukunda inka ku rwego rutabaho.”

Uwitwa Watemba wa Mbere kuri Twitter na we yatanze igitekerezo kirimo gutebya, agira ati “Muzabyarane kanyana & kamasa kandi muzahorane amata ku ruhimbi.”

Aba bagize icyo bavuga kuri aya mashusho n’amafoto, bagaragaje ko uyu musore Ngabo asanzwe akunda iyi nka mu buryo budasanzwe, aho umwe yagize ati “Sha iyo nka nkurikije ukuntu mukundana! Nibayirya uzababara pe.”

Umunyamategeko ukomeye mu Rwanda, Aloys Rutabingwa na we ari mu batanze ibitekerezo kuri aya mafoto n’amashusho, aho yagize ati “Ngabo Karegeya ukunda inka zawe kabisa. Uri urugero rwiza rwo gukunda umulimo/umwuga w’umuntu akora. Komereza aho.”

Uwitwa Gentil na we yagize ati “Iyi foto ni byose, ntewe ishema n’ibyo ukora muvandimwe.”

Ngabo Karegeya azwiho kuba yarihangiye umurimo mu bukerarugendo bushingiye ku bworozi, aho asanzwe akorera ibikorwa byo kwakira ba mukerarugendo basura inka mu rwuri rugari ruri mu Bigogwe.

Iyi nka na yo yashakaga kurya ku kigori

Photo/Twitter-Ngabo Karegeya

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 16 =

Previous Post

Bavugishije itangazamakuru bagaragaza akarengane none ako bakorewe ni agahomamunwa

Next Post

Uko byagendekeye uwagiye kwaka serivisi kuri Polisi afite Perimi idasanzwe y’incurano

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Uko byagendekeye uwagiye kwaka serivisi kuri Polisi afite Perimi idasanzwe y’incurano

Uko byagendekeye uwagiye kwaka serivisi kuri Polisi afite Perimi idasanzwe y’incurano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.