Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ifungwa ry’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ryatumye Uganda ihabwa itegeko n’umwe mu Miryango Mpuzamahanga

radiotv10by radiotv10
19/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ifungwa ry’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ryatumye Uganda ihabwa itegeko n’umwe mu Miryango Mpuzamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, wasabye Igihugu cya Uganda, kurekura umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu umaze igihe afunze.

Uganda isanzwe ari kimwe mu Bihugu 56 binyamuryango by’uyu Muryango w’Ibikoresha Icyongereza uzwi nka Commonwealth, wamenyesheje iki Gihugu ko ifungwa rya Besigye ribangamiye demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland, yavuze ko ifungwa rya Besigye, ribangamiye amahame ya Demokarasi, n’uburenganzira bwa muntu.

Uyu muryango utangaje ibi mu gihe hari hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko Kizza Besigye, amaze iminsi yiyicisha inzara, nyuma yo kumara amezi hafi atatu afunzwe ataraburanishwa.

Icyakora Perezida Yoweri Museveni yatangaje ko kwiyiriza ubusa kwe ari uburyo bwo gukoresha agahato kugira ngo agirirwe impuhwe arekurwe by’agateganyo.

Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni, ukurikiranywe n’urukiko rwa Gisirikare, ashinjwa ibyaha birimo gutunga intwaro no kuzigura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mugabo w’imyaka 68, yatangiye kwicisha inzara mu cyumweru gishize, binamugiraho ingaruka zatumye ajyanwa kwa muganga mu mpera z’icyo cyumweru, nk’uko umwe mu Badepite bamushyigikiye yabitangaje.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Burundi: Haravugwa gukwirakwiza intwaro mu Mbonerakure mu bice byegereye u Rwanda

Next Post

Aborozi b’amafi mu Rwanda mu marira bifuza ko Leta ibahoza

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Aborozi b’amafi mu Rwanda mu marira bifuza ko Leta ibahoza

Aborozi b’amafi mu Rwanda mu marira bifuza ko Leta ibahoza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.