• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ifungwa ry’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ryatumye Uganda ihabwa itegeko n’umwe mu Miryango Mpuzamahanga

radiotv10by radiotv10
19/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ifungwa ry’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ryatumye Uganda ihabwa itegeko n’umwe mu Miryango Mpuzamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, wasabye Igihugu cya Uganda, kurekura umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu umaze igihe afunze.

Uganda isanzwe ari kimwe mu Bihugu 56 binyamuryango by’uyu Muryango w’Ibikoresha Icyongereza uzwi nka Commonwealth, wamenyesheje iki Gihugu ko ifungwa rya Besigye ribangamiye demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland, yavuze ko ifungwa rya Besigye, ribangamiye amahame ya Demokarasi, n’uburenganzira bwa muntu.

Uyu muryango utangaje ibi mu gihe hari hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko Kizza Besigye, amaze iminsi yiyicisha inzara, nyuma yo kumara amezi hafi atatu afunzwe ataraburanishwa.

Icyakora Perezida Yoweri Museveni yatangaje ko kwiyiriza ubusa kwe ari uburyo bwo gukoresha agahato kugira ngo agirirwe impuhwe arekurwe by’agateganyo.

Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni, ukurikiranywe n’urukiko rwa Gisirikare, ashinjwa ibyaha birimo gutunga intwaro no kuzigura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mugabo w’imyaka 68, yatangiye kwicisha inzara mu cyumweru gishize, binamugiraho ingaruka zatumye ajyanwa kwa muganga mu mpera z’icyo cyumweru, nk’uko umwe mu Badepite bamushyigikiye yabitangaje.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 4 =

Previous Post

Burundi: Haravugwa gukwirakwiza intwaro mu Mbonerakure mu bice byegereye u Rwanda

Next Post

Aborozi b’amafi mu Rwanda mu marira bifuza ko Leta ibahoza

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Aborozi b’amafi mu Rwanda mu marira bifuza ko Leta ibahoza

Aborozi b’amafi mu Rwanda mu marira bifuza ko Leta ibahoza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.