Igihano cyahawe umugabo wemeye ko yiyiciye umugore we amutemaguye ntigitunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yahamijwe icyaha cyo kwica umugore we amutemaguye, akatirwa gufungwa burundu.

Uyu mugabo yahamijwe icyaha yakoze mu ijoro ryo ku ya 05 Mutarama 2023 saa cyenda zishyira saa kumi z’urukerera.

Izindi Nkuru

Ni icyaha cyabereye mu rugo rwabo mu Mudugudu wa Gikingo mu Kagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

Ubushinjacyaha buburana n’uyu mugabo, bwagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ko uregwa yatemye umugore we akoresheje umuhoro ahantu hatandukanye kugeza ashizemo umwuka.

Uregwa kandi na we yaburanye yemera icyaha cyo kwica umugore we, akagisabira imbabazi, ari na byo Ubushinjacyaha bwahereyeho busaba Urukiko guhamya icyaha uregwa.

Ubushinjacyaha kandi bwari bwasabye Umucamanza gukatira uregwa igihano cyo gufungwa burundu nkuko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Tariki 17 Gashyantare 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwasomye icyemezo cyarwo, ruhamya icyaha uyu mugabo, rumukatira gufungwa burundu nkuko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha hashingiwe kuri iyi ngingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru