Icyatumye umuhanzi ukunzwe mu Rwanda ahamagazwa na RIB cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Chriss Eazy ugezweho muri iyi minsi, yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo yisobanure ku byo yarezwe. Gusa uwareze uyu muhanzi n’uruhande rwe [Chriss Eazy] ntibavuga rumwe ku cyatumye hatangwa iki kirego.

Nkuko bikubiye mu nyandiko ihamagara uyu muhanzi Rukundo Nsengiyumva Christian uzwi nka Chriss Eazy, yahamagajwe ko agomba kwitaba uyu munsi ku wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023.

Izindi Nkuru

Iyi nyandiko yanditswe n’Umugenzacyaha Igenukwayo Joie Jean De La Croix, isaba uyu Chriss Eazy kuzitaba kuri RIB ya Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Isoza igira iti “Usabwe kandi kuzana uru rupapuro hamwe n’irangamuntu yawe, mu biro by’Umugenzacyaha Igenukwayo Joie Jean De La Croix, ukoresha tel …icyo uhamagariwe uzakimenyeshwa uhageze.”

Amakuru yamenyekanye, avuga ko Chriss yarezwe ibifitanye isano no kuba ataritabiriye igitaramo yari yatumiwemo cyabereye mu mujyi wa Musanze mu Karere ka Musanze.

Uwateguye iki gitaramo wari wanishyuye amwe mu mafaranga uyu muhanzi, ni we watanze ikirego cyo kujyana mu bugenzacyaha Chriss Eazy ngo kuko atubahirije amasezerano.

Yagombaga kuririmba mu gitaramo cyabaye ku munsi wahariwe abakundana tariki 14 Gashyantare 2023 muri Hoteli izwi nka Caves Hotel iyoborwa n’uwitwa Tuyisenge Jean Marie Vianney ari na we wareze uyu muhanzi ndetse na kompanyi ishinzwe kureberera inyungu ze iyoborwa na Junior Giti uzwi mu gusobanura film.

Junior Giti wagize icyo avuga kuri iki kirego, yemeye ko uyu muhanzi areberera inyungu ze koko atitabiriye kiriya gitaramo yari yatumiwemo, ariko ko yari arwaye kandi ko boherereje uwagiteguye inyandiko igaragaza ko yahawe ikiruhuko cya muganga (Repos medical).

Junior Giti kandi avuga ko n’amafaranga bari babishyuye, bayabasubije uriya muyobozi wa Hoteli ndetse bakaba bafite n’ibimenyetso, ku buryo batumva impamvu bagiye kubarega.

Nyamara umuyobozi w’iriya hoteli Tuyisenge Jean Marie Vianney yamaganiye kure ibyatangajwe na Junior Giti, aho yabwiye Inyarwanda ati “Ibyo bintu bibaye byarabayeho nkajya kumurega naba mfite ikibazo. Kugeza uyu munsi nta butumwa mfite bugaragaza ko nakiriye amafaranga avuye kwa Junior Giti, cyereka niba barayanyujije mu zindi nzira.”

Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru