Umuhanzi ugezweho mu Rwanda birabugwa ko amaze iminsi afunze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Jowest uri mu bagezweho mu Rwanda, biravugwa ko amaze iminsi ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kubera gukekwaho gusambanya umwana utageje imyaka y’ubukure.

Amakuru yatangajwe n’Ikiganiro The Choice Live gitambuka kuri Televiziyo y’Imyidagaduro mu Rwanda ya Isibo, avuga ko uyu muhanzi Jowest yatawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gashyantare.

Izindi Nkuru

Jowest uzwi mu ndirimbo nka Hejuru, Agahapinesi na Saye aheruka gushyira hanze, amaze igihe ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utagejeje imyaka y’ubukure.

Uwaduhaye amakuru avuga ko Jowest yatawe muri yombi tariki ya 01 Gashyantare 2023 ubu akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Hari amakuru avuga ko umwana ashinjwa gusambanya, asanzwe afite umwana yabyaranye n’undi muntu, ariko akaba ataruzuza imyaka y’ubukure.

Uwaduhaye amakuru kandi avuga ko uwo mwana w’umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe n’uyu muhanzi, yari asanzwe aba mu rugo iwabo, arerwa n’umubyeyi w’uyu muhanzi.

Umuhanzi Jowest

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru