Umugore ari gushakishwaho akekwaho ibitamenyerewe ku bagore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugore w’imyaka 22 y’amavuko ari gushakishwa nyuma yo gukekwaho kwiba moto yafatiwe mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Muhanga, akanayikuramo bimwe mu byuma byayo.

Uyu mugore witwa Josephine, ari gushakishwa kuko inzego zikimara kumukeka zigatangira kumushakisha, yahise atoroka.

Izindi Nkuru

Ni nyuma yuko moto akekwaho kwiba yafatiwe mu Mudugudu wa Nyamutarama mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Mbuye, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare.

CIP Habiyaremye Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko iyi moto yari yibwe mu Mujyi wa Kigali kuko nyirayo ari ho atuye mu Karere ka Kicukiro.

Avuga ko uyu mugore ukekwaho kwiba iyi moto asanzwe ari umukanishi ukorera mu Karere ka Muhanga, ariko akaba yahise atoroka, ariko hakaba hafashwe uwamucumbikiye ukekwaho ubufatanyacyaha muri iki cyaha cy’ubujura bwa moto.

CIP Habiyaremye yatangaje ko ukekwaho kwiva iki kinyabiziga yari yamaze gukura bimwe mu byuma bikigize, bimwe bikaba byafashwe, mu gihe ibindi bikiri gushakishwa

CIP Habiyaremye yagize ati “Ukekwaho ubujura ari gushakishwa kandi twezeye ko aza kuboneka agafatwa.”

Ubujura nk’ubu bwa moto bumaze iminsi buvugwa mu bice bitandukanye mu Rwanda, aho bamwe mu babukora, bagenda bagakuramo ibyuma biba bikoze izo moto, ubundi bakabigurisha bigashyirwa mu zindi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru