Kiliziya Gatulika mu Rwanda yakiriye inkuru nziza y’Umushumba wayo ku Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungune Papa Francis yashyizeho Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kibungo yari imaze igihe idafite Musenyeri wayo bwite.

Papa Francis yashyizeho Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu nk’Umwepisikopi wa Diyoseze Gatulika ya Kibungo, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023.

Izindi Nkuru

Itangazo dukesha ubunyamabanga Bukuru bw’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, rigira riti “Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda bitewe ishema no gutangaza kuri uyu munsi none, ku wa 20 Gashyantare 2023, saa sita zuzuye ku isaha ya Roma ari yo ya saa saba ku isaha ya Kigali, Nyirubutungane Papa Fransisiko yagennye Nyakubahwa Padiri Yohani Maiya Viyani Twagirayezu, wari Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda kugeza ubu, ngo abe Umwepisikopi bwite wa Diyoseze ya Kibungo.”

Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu wari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Caritas mu Rwanda, agiye kuba umushumba w’iyi diyoseze yari imaze igihe yararagijwe Musenyeri Antoine Kalidinari Kambanda, Arikiyepisoki wa Kigali.

Twagirayezu w’imyaka 63 y’amavuko, yavukiye muri Diyoseze ya Nyundo ku Gisenyi, akaba yarize Filozofiya mu Isemirani Nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe ubupadiri mu kwezi k’Ukwakira 1995 nk’Umupadiri wa Diyoseze ya Butare, akaba yaranagiye kwiyungura ubumenyi muri Tewolojiya muri Kaminuza Gatulika y’i Louvanin mu Bubibiligi.

Umwanya wo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yari ariho kugeza ubwo agizwe Umwepisikopi, yawutangiye kuva muri 2016.

Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu wagizwe Musenyeri

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru