Igisubizo gitunguranye cya Ruto niba Ingabo za Kenya ziteguye kurasa M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Kenya, William Ruto yabajijwe niba Igihugu cye kiteguye gutangiza ibitero ku mutwe wa M23 mu gihe waba utubahirije ibyo wasabwe mu gihe ntarengwa wahawe, avuga ko icyo kiteguye gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ibibazo by’umutekano mucye bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisa nk’ibikomeje kuba agatereranzamba kubera imbaraga nke za Guverinoma y’iki Gihugu mu gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe.

Izindi Nkuru

Guverinoma ya DRC yasabwe kenshi kuganira n’umutwe wa M23, nkuko byabaga bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye zirimo izabereye i Nairobi muri Kenya ndeste n’i Bujumbura mu Burundi.

Iheruka y’i Burundi, Perezida Felix Tshisekedi yayivuyemo yemereye bagenzi be bayobora Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ko azaganira n’uyu mutwe, ariko yatinze kugerayo, Guverinoma ye ihita ibyamaganira kure.

Mu cyumweru gishize, Abakuru b’Ibihugu bya EAC bongeye guhurira mu nama yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia aho bari bitabiriye Inteko y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ko imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo, igomba guhagarika imirwano kandi ikava mu bice byose irimo.

Iyi nama yanatanze igihe ntarengwa iyi mitwe igomba kuba yubahirije iki cyemezo bitarenze tariki 30 Werurwe 2023.

Perezida William Ruto uyoboye Kenya inayoboye ubutumwa bw’ingabo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabajijwe niba Kenya yiteguye gushoza intambara kuri M23 mu gihe itaba yubahirije ibyo yasabwe.

Yasubije agira ati Kenya yiteguye gukora ibyo twemeranyijweho nkAbakuru bIbihugu bigize Umuryango wa Afurika yIburasirazuba.

William Ruto avuga ko habaye inama hagati y’Abakuru b’Ibihugu kandi ko hari ibyo bemeranyijweho, ndetse n’ingengabihe y’uburyo bigomba gushyirirwa mu bikorwa.

Yakomeje avuga ku ngabo zigomba kujya mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko “Kenya ni yo yonyine yohereje ingabo muri DRC kandi byemeranyijweho ko Ibihugu bitanu bigomba koherezayo, ariko Kenya ni yo yonyine yohereje ingabo, turacyategereje kandi twemeranyijwe ko tuzageza mu mpera zuku kwezi nibindi Bihugu byarazohereje.

Yavuze ko Abakuru b’Ibihugu bemeranyijwe uburyo ibi byose bigomba gukorwa, haba ari uburyo bwo kohereza ingabo ndetse n’ibikorwa bizaba bizijyanye.

Ati Ibi bikorwa bya gisirikare bigomba kuzaba hari no kuba inzira za politiki zabari kurwana, M23 ndetse nabandi. Rero dushobora kwiha amahirwe ko tuzagera ku ntego.

Yakomeje agira ati Iki kibazo ntabwo cyakemurwa nimbaraga za gisirikare gusa, ahubwo bigomba gukoranwa ninzira zirimo izingabo niza politiki.

Guverinoma ya DRC yo iherutse gusa nk’itangiza ibikorwa byo kwamagana ingabo za EAC, aho yahamagariye abaturage kujya kuzamagana, bazishinja kuba zitari kurasa kuri M23, mu gihe izi ngabo zo zivuga ko zifite icyazijyanye kandi ko atari uguhita zirasa kuri uyu mutwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru