Igihano cyakatiwe Umunyarwanda waburaniraga mu Bubiligi kuri Jenoside cyatangajwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko, waburanishwaga n’Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi, wari uherutse guhamywa ibyaha bya Jenoside, yakatiwe gufungwa imyaka 25.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu Mbere mu Rukiko rwa Rubanda mu Hubiligi aho yari amaze ibyumweru birenga 6 aburanishirizwa.

Izindi Nkuru

Ni nyuma y’uko ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 06 Kamena 2024 uru Rukiko rwari rwamuhamije ibyaha bya Jenoside, iby’intambara ndetse no gufata ku ngufu abagore yakoreye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu buhamya bwatanzwe mu bihe bitandukanye, hari abavuze ko hari za bariyeri zari zaramwitiriwe ndetse n’imbere y’igaraje rya AMGAR yari afitemo imigabane, hari indi yiciweho Abatutsi benshi nk’uko bamwe mu bo yahishe akanabahungisha babivuze. Yashinjwe kandi kwaka amafaranga abahigwaga ngo abahungishe.

Bavuze ko yakunze kugaragara mu mwambaro w’igisirikare ndetse ngo yagendanaga intwaro akaba inshuti ya hafi n’abayobozi bakomeye mu nterahamwe, barimo Perezida na Visi Perezida wazo, Robert Kajuga na George Rutanganda na Zouzou wari interahamwe ikomeye.

Icyakora ibyo byose yarabihakanye, ndetse yongeye kubishimangira kuri uyu wa Mbere mbere gato y’uko akatirwa.

Bomboko yavuze ko nta muntu yigeze yica cyangwa ngo afate ku ngufu, ngo kuba yaragendanaga n’abakomeye mu nterahamwe byari uburyo bwo gukiza umuryango we.

Yavuze ko iyo aba yikeka ibyaha, atari kuba yitabira ibikorwa bimwe na bimwe bitegurwa na Leta y’u Rwanda birimo no kuba umufasha we yitabira ibikorwa by’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Urukiko rusanga kuba yari afite ijambo muri icyo gihe ndetse no kuba yarabashaga kugenda uko ashaka, bigaragaza ijambo n’imbaraga yari afite mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rumuhamya ibyo byaha, icyakora ngo kuba ataragoye ubutabera akaboneka igihe cyose bamutumyeho, no kuba akuze, babishingiyeho bamugabanyiriza igihano ahabwa gufungwa imyaka 25 muri gereza.

Kugeza ubu amategeko yemerera Nkunduwimye kujuririra icyo cyemezo mu minsi 15.

Ibijyanye n’indishyi biteganijwe ko bizavugwaho kuri uyu wa Gatatu aho mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru