Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Igihingwa ‘Pacuri’ bahinze bizezwa imari ishyushye ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

radiotv10by radiotv10
03/04/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Igihingwa ‘Pacuri’ bahinze bizezwa imari ishyushye ibyakurikiyeho sibyo bari biteze
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Nzahaha na Rwimbogo mu Karere ka Rusizi bahinze igihingwa kizwi nka ‘Pacuri’ kivamo imibavu, baravuga ko batangiye kukirandura kuko bakiburiye isoko, mu gihe bagihinze nyuma yo kubishishikarizwa bizezwa kuzakirigita ifaranga bigashyira cyera.

Aba baturage bavuga ko bari babwiwe ko Pacuri yari kuzatuma babona amafaranga bityo bitabira kuyitera mu ntoki no mu mirima y’ikawa, ariko bigeze mu isarura babura isoko.

Habineza Theoneste usanzwe ari Umujyanama w’Ubuhinzi agira ati “Twashishikarije abaturage guhinga Pacuri barabiyoboka pe, zimaze kwera abaturage batangira kungeraho bambaza aho kuzishora nanjye negereye abari bazidushishikarije baravuga ngo tube turetse.”

Tuyishime Alex na we ati “Babidukanguriye bavuga ko haje umuzungu uzajya agura umusaruro wa Pacuri, natwe twitabira kuzitera kuko njye nateye ibiti ibihumbi bitatu ariko nyuma yo kwera twabuze isoko, ubu ndi hafi kubirandura.”

Mu gihe bakundishwaga iki gihingwa ngo babwirwaga ko bazajya bagurirwa ku mafaranga 500 Frw ku kilo kibisi ariko bigatuma bizera ko bazabonamo amafaranga ashimishije ariko aho baburiye isoko bamwe ngo batangiye kuzirandura bateramo indi myaka.

Theoneste ati “Ikilo cy’ikawa ni 900 ikiro cy’urusenda ubu ni 1600, icy’ibishyimbo ni 800 n’aho icya Pacuri batubwiraga ko kizaba 500, nyuma bavuga 80 ariko na yo twabuze aho tuyigurishiriza, ubwo se Pacuri urumva yafasha iki umuturage?”

Nyirazaninka Olive na we ati “Ndumva nta gaciro nshobora kubirandura nkihingira ibindi.”

umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred we atemeranya n’aba bahinzi ku kuba barabuze isoko kuko avuga ko hari ikompanyi igura umusaruro wa Pacuri kandi ko hagiye no kubakwa ubwanikiro bwayo.

Agira ati “Ni igihingwa kibazanira amafaranga. Isoko ntabwo ryigeze ribura, dufite ikompanyi yitwa e-soil ibagurira umusaruro, tugiye no kubaka ubwanikiro muri Rwimbogo. Nta soko ryabuze ahubwo uwo muturage batubwiye wabiranduye twaramuganirije kuko yari yabyumvise ukundi ngo ashaka guteramo ibindi.”

Igihingwa cya Pacuri byari biteganyijwe ko umusaruro wacyo uzajya ukorwamo umubavu, ubwo abaturage bashishikarizwaga kugihinga, hashyizweho abatuburaga imbuto yacyo ndetse yegerezwa abaturage na bo batera imbuto yacyo ku bwinshi mu ntoki no mu ikawa, icyakora hamwe mu ho Umunyamakuru yageze yasanze hari abaturage barambiwe barazirandura kubera kubura aho bagurishiriza umusaruro.

Igihingwa cya Pacuri bagiteye ku bwinshi bizezwa gukirigita ifaranga
Ubu bamwe batangiye kukirandura kubera kubura isoko

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    3 months ago

    none urujijo rubaye urujijo. kuki mutabajije nyiri campany e-soil ari nawr washishikaje guhinga pacuri ngo nawr afate responsibility? mu kuri inkuru ntiyuzuye. mumubaze n’ivuguruzanya mu biciro niba aribyo cyangwa atari byo. murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 1 =

Previous Post

Ikipe imwe mu Rwanda irishyuza 4.000.000Frw ikeka ko yakagombye kuba yarinjije

Next Post

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwitabiriye imurika ry’ibikoresho n’ikoranabuhanga mu bya gisirikare muri Brazil

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwitabiriye imurika ry’ibikoresho n’ikoranabuhanga mu bya gisirikare muri Brazil

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwitabiriye imurika ry’ibikoresho n’ikoranabuhanga mu bya gisirikare muri Brazil

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.