Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Nzahaha na Rwimbogo mu Karere ka Rusizi bahinze igihingwa kizwi nka ‘Pacuri’ kivamo imibavu, baravuga ko batangiye kukirandura kuko bakiburiye isoko, mu gihe bagihinze nyuma yo kubishishikarizwa bizezwa kuzakirigita ifaranga bigashyira cyera.
Aba baturage bavuga ko bari babwiwe ko Pacuri yari kuzatuma babona amafaranga bityo bitabira kuyitera mu ntoki no mu mirima y’ikawa, ariko bigeze mu isarura babura isoko.
Habineza Theoneste usanzwe ari Umujyanama w’Ubuhinzi agira ati “Twashishikarije abaturage guhinga Pacuri barabiyoboka pe, zimaze kwera abaturage batangira kungeraho bambaza aho kuzishora nanjye negereye abari bazidushishikarije baravuga ngo tube turetse.”
Tuyishime Alex na we ati “Babidukanguriye bavuga ko haje umuzungu uzajya agura umusaruro wa Pacuri, natwe twitabira kuzitera kuko njye nateye ibiti ibihumbi bitatu ariko nyuma yo kwera twabuze isoko, ubu ndi hafi kubirandura.”
Mu gihe bakundishwaga iki gihingwa ngo babwirwaga ko bazajya bagurirwa ku mafaranga 500 Frw ku kilo kibisi ariko bigatuma bizera ko bazabonamo amafaranga ashimishije ariko aho baburiye isoko bamwe ngo batangiye kuzirandura bateramo indi myaka.
Theoneste ati “Ikilo cy’ikawa ni 900 ikiro cy’urusenda ubu ni 1600, icy’ibishyimbo ni 800 n’aho icya Pacuri batubwiraga ko kizaba 500, nyuma bavuga 80 ariko na yo twabuze aho tuyigurishiriza, ubwo se Pacuri urumva yafasha iki umuturage?”
Nyirazaninka Olive na we ati “Ndumva nta gaciro nshobora kubirandura nkihingira ibindi.”
umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred we atemeranya n’aba bahinzi ku kuba barabuze isoko kuko avuga ko hari ikompanyi igura umusaruro wa Pacuri kandi ko hagiye no kubakwa ubwanikiro bwayo.
Agira ati “Ni igihingwa kibazanira amafaranga. Isoko ntabwo ryigeze ribura, dufite ikompanyi yitwa e-soil ibagurira umusaruro, tugiye no kubaka ubwanikiro muri Rwimbogo. Nta soko ryabuze ahubwo uwo muturage batubwiye wabiranduye twaramuganirije kuko yari yabyumvise ukundi ngo ashaka guteramo ibindi.”
Igihingwa cya Pacuri byari biteganyijwe ko umusaruro wacyo uzajya ukorwamo umubavu, ubwo abaturage bashishikarizwaga kugihinga, hashyizweho abatuburaga imbuto yacyo ndetse yegerezwa abaturage na bo batera imbuto yacyo ku bwinshi mu ntoki no mu ikawa, icyakora hamwe mu ho Umunyamakuru yageze yasanze hari abaturage barambiwe barazirandura kubera kubura aho bagurishiriza umusaruro.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10
none urujijo rubaye urujijo. kuki mutabajije nyiri campany e-soil ari nawr washishikaje guhinga pacuri ngo nawr afate responsibility? mu kuri inkuru ntiyuzuye. mumubaze n’ivuguruzanya mu biciro niba aribyo cyangwa atari byo. murakoze