Leta ya Gabon ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Itangazamakuru, yatangaje ko yahagaritse imbuga nkoranyambaga muri iki gihugu kugeza igihe kitazwi.
Umuvugizi w’urwego rukuru rushinzwe itumanaho muri Gabon yavuze ko “ibirimo gusebanya, imvugo z’urwango no gutukana bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga biri mu byatumye zihagarikwa, kuko bibangamira ituze ry’abaturage.”
Yongeyeho ko ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibihuha, ihohoterwa ryo kuri murandasi (cyberbullying), ndetse no gutangaza amakuru bwite y’abantu hatabiherewe uburenganzira, byari bimaze kuba ikibazo gihangayikishije muri iki gihugu.
Urwo rwego ntirwatangaje amazina y’imbuga nkoranyambaga zizarebwa n’iyo gahunda yo kuzihagarika. Icyakora, rwavuze ko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, birimo n’ibyo kunenga, bugikomeje kuba uburenganzira bw’ibanze ku baturage kandi ko bwemewe n’amategeko muri Gabon.
Leta ya Gabon itangaje ibyo mu gihe Perezida Brice Oligui Nguema amaze iminsi yibasirwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamunenga kuba ataratangira gukemura bimwe mu bibazo byugarije iki gihugu kuva yatorerwa kuyobora Gabon umwaka ushize.
Ibyo bibazo birimo nk’ikibazo cy’abarimu batangiye imyigaragambyo kuva mu kwezi k’Ukuboza 2025, basaba kongererwa umushahara no kunoza imibereho n’imikorere yabo, ariko bikaba bitarakorwa.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10










