Igihugu gihana imbibi n’u Rwanda cyatangaje igihano gishobora kuzajya gihanisha abatinganyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatangije umushinga w’Itegeko ryo guhana abaryamana bahuje ibitsina [Bazwi nk’Abatinganyi] uteganya n’igihano cy’igifungo gishobora kuzajya gihabwa abahamijwe iki cyaha.

Ni umushinga watangiye kuganirwaho n’Abashingamategeko b’Inteko ya Uganda kuri uyu wa Kane tariki 09 Werurwe 2023 dore ko muri iki Gihugu ubutinganyi busanzwe butemewe.

Izindi Nkuru

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Annet Anita Among, yavuze ko ibi byakozwe ari intambwe ya mbere igamije gutuma abakora ubutinganyi babihanirwa bikajya mu itegeko.

Yavuze ko hazabaho igikorwa cyo kumva ibitekerezo bya rubanda, aho abakora ubutinganyi na bo bashobora kuzatanga ibitekerezo byabo mbere yuko Inteko itora iri tegeko.

Yagize ati “Mureke tuzabanze twumve ibitekerezo by’abaturage barimo n’abaryamana bahuje ibitsina na bo muzareke baze.”

Ni itegeko ryaba rije mu gihe n’ubundi Guverinoma ya Uganda yari imaze iminsi ivuga ko idashobora kwihanganira ibikorwa by’ubutinganyi ndetse no kubyamamaza dore ko hari impungenge zo kuba bukomeje kwamamazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mushinga w’itegeko ryo guhana abatinganyi, uteganya ko uzajya ahamwa n’iki cyaha, yazajya ahanishwa igifungo cy’imyaka 10 afungiye muri gereza.

Perezida w’inteko ya Uganda, Anita Among yavuze ko mu gutora uyu mushinga w’itegeko, Abadepite bazatora ku mugaragaro imbere ya rubanda n’imbere y’abaryamana bahuje ibitsina.

Abwira Abadepite bagenzi be, Anita Among yagize ati “Iki ni cyo gihe mugiye kugaragaza niba muri abatinganyi cyangwa mutari bo.”

Guverinoma ya Uganda isanzwe izwiho kwamaganira kure ibikorwa by’ubutinganyi, byumwihariko Perezida w’iki Gihugu, Yoweri Kaguta Museveni akaba yarakunze kumvikana kenshi abwamaganira kure, avuga ko adateze kwemera ko bumugerera mu Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru