Mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, umugore ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho guhengera umugabo we asinziriye akamukata igitsina kikenda kuvaho. Bivugwa ko basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku bibazo birimo kuba umugore ashinja umugabo we kumuca inyuma.
Uyu mugore w’imyaka 31 y’amavuko ubu ufungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kagano, akekwaho gukora iki cyaha mu ijoro rishyira tariki 17 Gashyantare 2025, ubwo yahengeraga umugabo we asinziriye agafata urwembe agakata igitsina cye.
Uwakaswe igitsina we ubu ari kuvurirwa mu Bitaro bya Kibogora, nyuma yuko yari yabanje kujyanwa ku Kigo Nderabuzima, kigahita kimwohereza mu Bitaro dore ko yaviriranaga cyane, aho bivugwa ko uru rugingo rwe rwendaga kuvaho, ariko ntirwacitse burundu.
Ni icyaha cyabereye aho basanzwe batuye mu Mudugudu wa Rambira wo mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Kagano, ndetse ukekwaho kugikora akaba yari yabanje gucika, akaza gufatwa mu gitondo cyo ku ya 17 Gashyantare.
Umuyobozi w’uyu Mudugudu wa Rambira, Sinumvayabo Simeon, avuga ko uyu muryango usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku byo bombi bashinjanya, aho umugabo ashinja umugore ubusinzi, na we akamushinja kumuca inyuma.
Uyu muyobozi wagezeyo ubwo byari bikimara kuba nyuma yuko abana b’aba bombi bari batabaje, yagize ati “Mpageze nsanga koko ni ko bimeze, amaraso yarenze icyumba bararamo ari menshi akwira mu ruganiriro, ntabaza abandi baturanyi baraza.”
Ubwo umugore yakataga uriya mwanya mwibarukiro w’umugabo we, bari babanje kugirana intonganya zabereye ku isoko rya Kirambo mu Murenge wa Kanjongo ubwo umugabo yasangagayo umugore we, bakavugana nabi.
Uyu Muyobozi avuga kandi ko atari ubwa mbere habayemo gukomeretsanya hagati y’aba, kuko no mu mezi arindwi ashize, uyu mugore yari yateye icyuma umugabo we amukomeretsa ku itako, ariko ubuyobozi bukaza kubunga bagasubirana.
Ikibazo cy’uyu muryango kandi gisanzwe kinazwi n’Ubuyobozi bw’Akarere, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie.
Yagize ati “Urugo rwabo rwari mu zo dufite zibanye nabi mu Karere, twagerageje kunga bikananirana. Banabanaga bitemewe n’amategeko.”
Uyu muyobozi yageneye ubutumwa imiryango, ayisaba kwirinda ko amakimbirane agera ku rwego nk’uru rwo kuba umwe mu bashakanye ashaka kwivugana mugenzi we, ahubwo ko igihe hari ibibazo bajya babimenyesha inzego zikabafasha kubikemura amazi atararenga inkombe.
RADIOTV10
Ubu ko yipfakaje kare koko!
Ubuse ko yipfakaje kare koko!