Tuesday, September 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Igikekwaho kuba cyateye umugore kwiyahura ukimara kubyara

Igikekwaho kuba cyateye umugore kwiyahura ukimara kubyara

Icyitonderwa: Ifoto ntihuye n'ibivugwa mu nkuru, yakuwe kuri internet mu buryo bwo kwifashishwa

Mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, umugore yiyahuye anyweye umuti wica udukoko uzwi nka Thiodan akimara kubyara, bikekwa ko yabitewe n’ibibazo yari afite birimo kuba umugabo babyaranye yari yaramutaye akaba yanakoreshaga nabi imitungo, akaba yiyahuye kugira ngo amuhimishe kumusigira umwana ngo azamurere wenyine.

Uyu mugore w’imyaka 46 y’amavuko, yapfiriye mu Mudugudu wa Karusha mu Kagari ka Nyarugenge muri uyu Murenge wa Rubengera.

Urupfu rwe rwamenyekanye nyuma yuko abaturanyi bumvise uruhinja ruri kurira cyane mu nzu, aho umwe mu baturanyi yafashe icyemezo cyo kujya kureba icyarurizaga, ahageze asanga umugore yanyweye umuti wica udukoko uzwi nka Thiodan.

Uyu muturanyi yahise ahamagaza inzego z’ibanze, zahise zijyana uyu mugore ku Kigo Nderabuzima cya Gisunzu, zigasanga yamaze gushiramo umwuka, mu gihe uruhinja rwahise rujyanwa ku Bitaro bya Kibuye.

Amakuru avuga ko uyu mugore yari yaraje kuba muri aka gace nyuma yo guta umugabo babanaga mu Karere ka Rutsiro, akaza kubana n’uwo babyaranye uyu mwana na we wari wari warataye urugo rwe muri kariya Karere ka Rutsiro.

Uyu mugabo bari baje kubana, bivugwa ko na we yari amaze amezi atanu adakandagira muri urwo rugo, ku buryo byatumye uyu mugore abyarira mu buzima bugoye cyane.

Imibereho igoye ya nyakwigendera kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarugenge Jean Paul Nzayisenga wavuze ko uyu mugore yari afite ibibazo binyuranye, binakekwaho kuba intandaro yo kwiyambura ubuzima.

Yagize ati “Hakekwa ko icyatumye yiyahura ari uko uwo mugabo yakoreshaga nabi umutungo, no kuba yari yaramutaye, bikekwa ko yiyahuye kugira ngo amuhimishe kumusigira umwana kuko na we yari yaramutaye mu nzu.”

Uyu Muyobozi avuga ko Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bahise batangira iperereza, aho ubwo ibyo byari bikimara kuba, zahise zijyana nyiri iyi nzu bari bacumbitsemo kugira ngo hakorwe iperereza.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 16 =