Umugore wo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, arakekwaho kwica umugabo we afatanyije n’umwana wabo, aho bikekwa ko byaturutse ku makimibirane bari bafitanye yo kuba nyakwigendera yakekaga umugore we kumuca inyuma.
Uyu mugore w’imyaka 38 y’amavuko, atuye mu Mu Mudugudu wa Gasovu mu Kagari ka Nyarunyinya, mu Murenge wa Cyeza, ari na ho habereye iki cyaha.
Amakuru avuga ko uyu muryango wahoranaga amakimbirane yari ashingiye ku kuba umugabo yakekaga umugore we kumuca inyuma.
Ubwo iki cyaha cy’ubwicanyi gikekwa kuri uyu mugore cyabaga, n’ubundi yari yari yabanje gushyamirana n’umugabo we bapfaga ubusinzi ndetse anamushinja ibyo byo kumuca inyuma.
Uyu mugore bivugwa ko yakubise ikintu mu mutwe umugabo we, afatanyije n’umuhungu wabo w’imyaka 15, umugabo agahita araba, hakiyambazwa imbangukiragutabara, ariko n’ubundi birangira ashizemo umwuka.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Cyeza, Ndayisenga Placide wavuze ko uyu mugore n’ubundi yari yatashye ariko umugabo we akamushinja ko yari avuye mu bagabo.
Yavuze ko muri uko gushyamirana, umugore yakubise umugabo we afatanyije n’umuhungu wabo, ndetse inzego zigahita ziza kureba ibibaye.
Ati “Irondo ryatabaye risanga Dushimiyimana André yazahaye cyane kuko yasaga n’uwapfuye.”
Uyu muyobozi avuga kandi ko uyu muryango wari waravuzwemo amakimbirane kenshi, ndetse nyakwigendera yaragiriwe inama zo kugana inzego ngo zibyinjiremo akinangira.
Ukekwaho kwica umugabo we ndetse n’umuhungu wabo ukekwaho kuba umufatanyacyaha, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhanga kugira ngo hakomeze iperereza.
RADIOTV10