Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igikekwaho kuba intandaro y’umugore ukurikiranyweho kwica umugabo we afatanyije n’umwana wabo

radiotv10by radiotv10
10/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umaze iminsi ibiri ashakishwa mu kirombe cyamuridukiye yabonetse yarapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, arakekwaho kwica umugabo we afatanyije n’umwana wabo, aho bikekwa ko byaturutse ku makimibirane bari bafitanye yo kuba nyakwigendera yakekaga umugore we kumuca inyuma.

Uyu mugore w’imyaka 38 y’amavuko, atuye mu Mu Mudugudu wa Gasovu mu Kagari ka Nyarunyinya, mu Murenge wa Cyeza, ari na ho habereye iki cyaha.

Amakuru avuga ko uyu muryango wahoranaga amakimbirane yari ashingiye ku kuba umugabo yakekaga umugore we kumuca inyuma.

Ubwo iki cyaha cy’ubwicanyi gikekwa kuri uyu mugore cyabaga, n’ubundi yari yari yabanje gushyamirana n’umugabo we bapfaga ubusinzi ndetse anamushinja ibyo byo kumuca inyuma.

Uyu mugore bivugwa ko yakubise ikintu mu mutwe umugabo we, afatanyije n’umuhungu wabo w’imyaka 15, umugabo agahita araba, hakiyambazwa imbangukiragutabara, ariko n’ubundi birangira ashizemo umwuka.

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Cyeza, Ndayisenga Placide wavuze ko uyu mugore n’ubundi yari yatashye ariko umugabo we akamushinja ko yari avuye mu bagabo.

Yavuze ko muri uko gushyamirana, umugore yakubise umugabo we afatanyije n’umuhungu wabo, ndetse inzego zigahita ziza kureba ibibaye.

Ati “Irondo ryatabaye risanga Dushimiyimana André yazahaye cyane kuko yasaga n’uwapfuye.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko uyu muryango wari waravuzwemo amakimbirane kenshi, ndetse nyakwigendera yaragiriwe inama zo kugana inzego ngo zibyinjiremo akinangira.

Ukekwaho kwica umugabo we ndetse n’umuhungu wabo ukekwaho kuba umufatanyacyaha, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhanga kugira ngo hakomeze iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + twenty =

Previous Post

Ibyitezwe mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano-AI

Next Post

Nyuma y’ibyumweru bibiri M23 ifashe Goma yagaragaje uko byifashe

Related Posts

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

IZIHERUKA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere
MU RWANDA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi

Nyuma y’ibyumweru bibiri M23 ifashe Goma yagaragaje uko byifashe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.