Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyegukanywe n’Igihugu cyakoze amateka ya mbere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igihugu cya Uruguay cyatsinze u Butaliyani mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20, cyegukana iki gikombe ku nshuro yacyo ya mbere.

Kuri iki Cyumweru, ni bwo Uruguay yatsinze u Butaliyani igitego 1-0, batwara igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20.

Izindi Nkuru

Iyi kipe y’igihugu ya Uruguay, bita “La Celeste”, ikaba yahagaritse u Butaliyani, bwari bumaze imikino 4 yikurikiranya budatsindwa.

Luciano Rodriguez Rosales, w’imyaka 19, usanzwe ukinira ikipe y’iwabo yitwa “Liverpool Montevideo”, ni we watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa 86’, akaba yagitsindishije umutwe, bituma Uruguay, yari yihariye umukino, itsindira u Butaliyani ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20.

Abafana barenga ibihumbi 40, biganjemo ab’Igihugu cya Uruguay dore ko iri rushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 ryaberaga mu Gihugu cya Argentine, gihana imbibi na Uruguay, ni bo bari bitabiriye umukino waberaga kuri Stade yitiriwe Nyakwigendera Diego Armando Maradona, aho n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA”, Gianni Infantino, ari umwe mu bari bitabiriye.

Ikipe y’igihugu ya Uruguay y’abatarengeje imyaka 20, itozwa na Marcelo Carlo Broli Gorgoroso, naho Captain wayo akaba Fabricio Diaz Badaracco, na we ukinira Liverpool Montevideo,  yatwaye igikombe cy’isi ahanini ibikesha ubwugarizi bukomeye dore ko mu irushanwa ryose, yinjijwe ibitego 3 byonyine, batsinzwe n’u Bwongereza mu matsinda.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru