Nigeria: Perezida wakiriwe n’ikibazo cy’ingutu cy’abaturage bwa mbere yakivuzeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Cyera Kabaye, Perezida mushya wa Nijeria, Bola Tinubu, yagize icyo avuga ku kibazo cyo guhagarika inkunga Leta yashyiraga mu bikomoka kuri Peteroli, byatumye haduka imyigaragambyo ikomeye y’abaturage, avuga ko ububabare bwabo abwumva.

Ibi Perezida Tinubu yabitangaje mu ijambo yageza ku baturage, ubwo hizihizwaga umunsi wa demokarasi muri Nijeria, yabwiye abaturage ati “Ndumva ububabare bwanyu.”

Izindi Nkuru

Tinubu yasezeranyije Abanya-Nigeria ko inkunga yashyirwaga mu bijyanye na Peteroli, izagera ku baturage binyuze ”mu ishoramari rinini mu bikorwa remezo byo gutwara abantu n’ibintu, uburezi, gutanga amashanyarazi, ubuvuzi ndetse n’ibindi bikorwa rusange bizamura imibereho myiza.”

Nubwo byari byaratangajwe na Guverinoma yamubanjirije ko iyi inkunga izahagarikwa, itangazo yagejeje ku baturage mu minota ye ya mbere, akigera ku butegetsi ryatunguye benshi mu Banya-Nigeria.

Umunsi wa Demokarasi watangiwemo iri jambo ryo kwihanganisha abaturage, wizihizwa muri Nigeria buri tariki 11 Kamena. Ni umunsi Aanya-Nigeria baba baziririkana ubwo igisirikare cyashyiraga ubutegetsi mu maboko Guverinoma y’abasivili mu 1999.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru