Igikorwa yatangiye bamwita ‘umusazi’ ubu barakimuvugiraho ubutwari bakanamusabira ikintu gikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage wo mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe wahanze umuhanda w’ibilometero bibiri bamuseka, bamwe ntibatinye no kumwita ‘umusazi’, nyuma yuko awurangije bagatangira kuwukoresha, ubu baramuvuga imyato, bakanamusabira guhabwa ishimwe.

Uyu muturage witwa Maniriho Ferdinand wo mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Musange, yabwiye RADIOTV10 ko yiyemeje gukora uyu muhanda nyuma yo kubona ko hari abana bo muri aka gace bagorwa no kugera ku ishuri.

Izindi Nkuru

Ikindi ngo cyamuteye gukora iki gikorwa, ni mu rwego rwo gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku bw’ibyiza akomeje kugeza ku Banyarwanda.

Yagize ati “Naravuze nti nko gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku bw’ibyiza yatugejejeho, ndavuga nti ‘ko nta nka mfite ngo izagende imugereho yo kumushimira, uwakoresha ingufu zanjye nkakora igikorwa gifitiye akamaro abaturage nanjye muri rusange, sinaba mushimiye?’.”

Uyu muturage avuga ko yahuye n’ibicantege ubwo yakoraga uyu muhanda, kuko hari abaturage bamutwamaga ndetse n’abayobozi bamwe bakamuca intege.

Ati “Hari n’ubwo nigeze kubwira umuyobozi w’Akagari nti ‘ko mureba igikorwa nkora, mwampaye nk’umuganda w’umunsi umwe ko wamfasha?’ arambwira ngo ntawigeze ampamo akazi ngo nzikorera ku giti cyanjye.”

Abaturage bo muri aka gace bakoresha uyu muhanda wahanzwe na Maniriho, bavuga ko bamushimira kuko hari byinshi byahindutse nyuma yuko awukoze.

Umazekabiri Francois yagize ati “Hari ibihuru n’ibitovu, n’abanyeshuri bajya kwiga i Nyagisozi bakagenda bahagwa, none ubu yabivanyeho.”

Nsengimana Cyril na we yagize ati “N’uwo muhanda ubu nywunyuramo mpumirije kuko nta mukuku urimo, ntakintega.”

Aba baturage bavuga ko uyu muturage yari akwiye guhabwa ishimwe nk’umuntu wabakoreye igikorwa cy’indashyikirwa.

Nsengimana Cyril akomeza agira ati “Iyaba yabonaga nk’ingororano, akabona nibura agashimwe.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi avuga ko ibikorwa by’uyu muturage bikwiye kubera urugero abandi, icyakora ku bijyanye n’ishimwe asabirwa n’abaturage bagenzi be, kuri we ngo ntabyumva.

Ati “Ni igitekerezo cyiza twifuza ko n’abandi bakora, ariko nta gihombo kindi kidasanzwe.”

Guverineri Kayitesi anenga abaturage basetse uyu mugenzi wabo wakoraga igikorwa cyiza, akavuga ko ahubwo bari bakwiye kumufasha ndetse na bo bakagenza nka we.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru