Igisirikare cy’u Burundi kikomwa na M23 nacyo kirayishinja ibyo kivuga ko kitakwihanganira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igisirikare cy’u Burundi kimaze iminsi kizamurwa mu majwi na M23 ko kiri gufasha FARDC kuyirwanya, cyavuze ko ahubwo uyu mutwe ari wo ukomeje kukibangamira, kinavuga amananiza uherutse kugishyiraho, kandi ko kitakomeza kubyihanganira, ahubwo ko kigiye gufata icyemezo gikwiye.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2023, ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi, ryashyizweho umukono n’umuvugizi wazo, Colonel Biyereke Floribert, rigaragaza imbogamizi abasirikare b’iki Gihugu bari guhura na zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Igisirikare cy’u Burundi kivuga ko imirwano ihanganishije M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro iherutse kongeye kubura, kandi ko ikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’Abanyekongo bari mu bice binyuranye ndetse ikanabangamira ibikorwa by’ingabo ziri mu butumwa bwa Afurika y’Iburasirazuba.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Nk’urugero ku itariki ya 21 Ukwakira 2023, imodoka z’abasirikare b’u Burundi bari mu ngabo z’akarere k’Ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zari zitwaye ibiribwa ku birindiro by’ahitwa Kitshanga na Mweso, zangiwe gukomeza n’umutwe wa M23, aho uwo mutwe wafunze umuhanda ujya muri utwo duce.”

Igisirikare cy’u Burundi gikomeza kivuga ko “ibi byongeye kuba ku itariki ya 30 Ukwakira 2023, ubwo imodoka zari zijyanye ibiribwa zarimo zerecyeza ku birindiro, zangirwa gukomeza n’uwo mutwe wa M23.”

Gikomeza kivuga ko ubuyobozi bw’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba bwamenyeshejwe iby’iki kibazo kugira ngo bugifateho umuti ariko ko umutwe wa M23 wakomeje kwinangira.

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Igisirikare cy’u Burundi kiramenyesha ko kidashobora gukomeza kwihanganira imyitwarire nk’iyo. Abasirikare b’u Burundi bari mu ngabo z’akarere k’Ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bagomba gufata icyemezo gikwiye.”

Iri tangazo risohotse nyuma y’igihe umutwe wa M23 ushinja igisirikare cy’u Burundi kuba na cyo cyarinjiye mu bafasha FARDC n’indi mitwe irimo FDLR mu mirwano ihanganishije uru ruhande n’uyu mutwe.

Uyu mutwe kandi uherutse gushyira hanze amashusho y’umwe mu basirikare b’u Burundi wafatiwe mpiri kuri uru rugamba, wavuze ko bavuye mu Burundi mu kwezi kwa Nzeri (09) 2023 ari abasirikare 300 babwirwa ko bagiye kuri misiyo yo guhangana na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru