M23 yagaragaje gihamya y’ibyo ishinga igisirikare cy’u Burundi hanashyirwa hanze umugambi wacyo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 umaze iminsi uvuga ko abasirikare b’u Burundi bari mu bo bahanganye mu mirwano ihanganishije uyu mutwe na FARDC, wagaragaje umwe muri abo basirikare, yivugira ko we na bagenzi be bavuye i Burundi bagiye muri misiyo yo guhangana na M23.

Kuva iyi mirwano yakubura, umutwe wa M23, wakunze kuvuga ko abasirikare b’u Burundi bari gukorana na FARDC ifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR ndetse n’abacancuro, mu gihe byari bizwi ko izi ngabo zagiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kandi ko nta ruhande zikwiye guhengamiraho.

Izindi Nkuru

Mu mirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yatangaje ko yafashe intwaro nyinshi ndetse inafata mpiri abarwanyi benshi barimo abasirikare b’u Burundi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2023, uyu mutwe wa M23 washyize hanze amashusho y’umwe muri aba basirikare b’u Burundi bafashwe n’uyu mutwe.

Muri aya mashusho, Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Maj Willy Ngoma atangira yibutsa abantu ko bafashe intwaro nyinshi ndetse n’imfungwa z’intambara. Ati “Muri izi mfungwa z’intambara zirimo abasirikare b’Igisirikare cy’u Burundi.”

Uyu musirikare w’u Burundi wari wambaye impuzankano ya FARDC wabajijwe imyirondoro ye, mu magambo y’Ikirundi, yavuze ko yitwa Pemiere Classe Ndikumana, avuga na nimero ya gisirikare akoresha [83678 HR 27742].

Ati “Nakoreye imyitozo mu Ntara ya Makamba aho bita mu Mabanda muri 2018. Navukiye i Mwaro tariki 25 Werurwe 1993.”

Yavuze ko mu gisirikare cy’u Burundi abarizwa muri Batayo ya 412 muri Diviziyo ya 4 muri kompanyi ya kabiri iyoborwa na Kazimana, akaba abarizwa muri Peloto ya mbere ikuriwe n’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant.

Abajijwe igihe we na bagenzi be baviriye i Burundi, yasubije agira ati “Twavuye i Burundi tariki 19 kugeza ku ya 20 z’ukwa cyenda k’uyu mwaka nyine. Twavuye ku kibuga cy’Indege cya Bujumbura mu mwambaro wa Congo batubwira ko misiyo ari iyo kurwanya M23.”

Uyu musirikare avuga ko ubwo bageraga ku kibuga cy’indege cya Goma, bahise berecyeza mu kigo cya gisirikare, ubundi bavayo boherezwa ku rugamba.

Ati “Imirwano imaze gutangira duhita tubona ni M23, mu mirwano ni ho nafatiwe. Twari nk’abasirikare bagera muri Magana atatu, birumvikana hari n’abandi basanzwemo, urumva ntabwo twari tuzi umubare wabo.”

Avuga ko ubwo bavaga mu Burundi batajyanye intwaro zabo, ahubwo ko baziherewe muri Congo, ari na zo bakoresha muri iyi mirwano yo guhangana na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru