Uko imirwano ya FARDC na M23 yifashe: Kajugujugu z’intambara zongeye gusuka ibisasu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imirwano ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, yakomeje, aho uyu mutwe ushinja abo bahanganye kongera gukoresha indege z’intambara bakarasa mu bice bituwemo n’abaturage birimo Kirolirwe ahari kubera imirwano.

Iyi mirwano imaze ukwezi kurenga yubuye, ikomeje gukaza umurego, ndetse yarahinduye isura, kuko uyu mutwe wa M23 uvuga ko FARDC noneho iri no kurwanirwa n’igisirikare cy’u Burundi.

Izindi Nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Ugushyingo 2023, umutwe wa M23 watangaje ko imirwano yakomereje mu gace ka Kirolirwe n’ubundi yabereyemo ku munsi w’ejo hashize.

Perezida wa M23, Betrand Bisimwa mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko imirwano yatangiye saa kumi n’ebyiri n’iminota makumyabiri (06:20’).

Yagize ati “Aka kanya hari kuraswa ibisasu biremereye mu gace ka Kirolirwe ndetse no mu bice bihegereye muri Teritwari ya Masisi n’ibisasu bikomeye by’ubufatanye bwa Guverinoma ya Kinshasa.”

Bertrand Bisimwa yakomeje avuga ko umutwe wa M23 ukomeje kuguma mu birindiro byawo ndetse no kurinda abaturage.

Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yongeye kwibutsa ko FARDC yongeye kwifashisha indege z’intambara ndetse n’imbunda ziremereye muri iyi mirwano, kandi iri kurasa ku baturage b’inzirakarengane.

Mu butumwa bwe, Lawrence Kanyuka yagize ati “Tuributsa umuryango w’imbere mu Gihugu n’umuryango mpuzamahanga ko Guverinoma ya Kinshasa iri gukoresha indege zayo n’imbunda ziremereye yica abaturage b’abasivile muri Kirolirwe n’ibice bihegereye.”

Uyu mutwe wa M23 ukomeje kuvugwaho kuba waramaze kugota umujyi wa Goma, wateye utwatsi ibyo kuba ari wo wateye ibura ry’umuriro w’amashanyarazi muri uyu mujyi ryabaye kuri uyu wa Kabiri, uvuga ko byakozwe na FARDC n’imitwe bafatanyije ubwo yarasaga bimwe mu bikorwa remezo bijyana umuriro muri uyu mujyi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru