RIB yemeje ifungwa ry’umukinnyi wa filimi uzwi nka Yaka Mwana itangaza n’icyo akurikiranyweho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko rwataye muri yombi umukinnyi wa Filimi akaba n’umunyarwenya uzwi nka Yaka Mwana, ukurikiranyweho gukomeretsa ku bushake.

Ifungwa rya Gasore Pacifique uzwi nka Yaka Mwana, ryavuzwe kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo 2023, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavugaga ko uyu mukinnyi wa Filimi akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku rugomo.

Izindi Nkuru

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, asubiza ubutumwa bw’umwe mu bari bibajije niba aya makuru ari ukuri ku rubuga rwa X, yagize ati Ni byo koko Gasore Pacifique uzwi ku izina rya Yaka Mwana arafunze akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira avuga ko uyu musore Yaka Mwana afungiye kuri Sitasiyo y’uru Rwego ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Yaka Mwana uzwi mu gukina filimi ziganjemo urwenya no mu biganiro byo kuri YouTube biba byiganjemo ibyo gusetsa, akunze kwiyemerera ko akunda agasembuye.

Bamwe mu bazi uyu musore, bavuga ko iyo yanyoye agasembuye kakamuganza, akunze kugaragara mu bikorwa by’urugomo nko kurwana no gutongana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru