Friday, July 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Igisubizo cya Minisitiri w’Ibidukikije ku bavuga ko Gaze ihenze

radiotv10by radiotv10
10/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Igisubizo cya Minisitiri w’Ibidukikije ku bavuga ko Gaze ihenze
Share on FacebookShare on Twitter

Minisititi w’Ibidukikije avuga ko abaturage bavuga ko Gaze n’amakara bihenze, bakwiye kumenya ko ingaruka zo kutabikoresha, abantu bagakomeza gukoresha inkwi, ari zo ziremeye kurushaho. 

Nubwo Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abaturage batarabona gaze bajya bakoresha imbabura zikoresha inkwi nke; hari abaturage bavuga ko zihenze ku buryo badashobora kubona ubushobozi bwo kuzigura.

Harabura amezi abarirwa ku ntoki ngo Guverinoma y’u Rwanda igaragaze aho igeze mu kugabanya ibicanwa ku rugero rwa 42%.

Iyi ni imibare bagomba kugeraho mu mwaka 2024. Uru ni urugendo rusaba kugabanya inkwi n’amakara bikoreshwa mu Rwanda. abadashobora kubona gaze ngo bagomba kuyoboka Imbabura zikoreshwa inkwi nke.

Minisitiri w’Ibudukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yagize ati “Mu gihe tutarabigeraho tuyoboke rondereza. Ducane makeya cyangwa ducane inkwi nkeya.”

Icyo gisubizo kuri rubanda rudafite ubushobozi bwa gaze; cyatumye dushaka abaturage bakoresha ubwo buryo. Twerekeje mu Karere ka Kamonyi, mu Kagari ka Mukinga.

Musabyimana Agnes twasanze atekeye ku mbabura ya rondereza, avuga ko asigaye akoresha igihe gito mu gutegura ifunguro.

Yagize ati “Aya mazi tuyashyizeho mu minota itarenze icumi arahiye. Ubu tugiye guteka ubugari, ariko iyo biza kuba ku mashyiga asanzwe twashoboraga kuyacanira iminota makumyabiri cyangwa mirongo itatu.”

N’ubwo uyu mubyeyi yemeza ko iyi mbabura ishobora kuba yoroshya akazi; avuga ko umuturage utayihawe na Leta adashobora kuyigura kuko igiciro cyayo gihanitse.

Ati “Bavugaga ko igura amafarannga y’u Rwanda asaga ibihumbi mirongo ine, ntabwo ayo mafaranga nayabona. Amafaranga agira byinshi agendamo, ni yo mpamvu hakiri abandi bagikoresha inkwi nyinshi n’amakara.”

Minisitiri w’Ibidukikije abitangaho igisubizo agira ati “Ntabwo navuga ko ibikoresho bihenze kubera ko gutema amashyamba biduhenda kurusha. Reba twatemye amashyamba ducanye inkwi z’ibiti bikiri bitoya, nta bikoresho twavanye muri ibyo biti, twanduje ikirere n’umwotsi, natwe twiyanduje kubera ko umwotsi ubangamira ubuzima bw’abantu. Nta giciro washyira ku buzima bw’umuntu. Ibikoresho uko byaba bihenze kose, ni ukugura inshuro imwe ariko ukaba ukize ibintu byinshi.”

Kugeza ubu ibigo bikoresha inkwi nyinshi ari byo bashyizemo imbagaraga, ariko ngo bizeye ko leta izakomeza kongera uburyo busimbura inkwi n’amakara.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 1 =

Previous Post

Umuhanzi uhetse ‘Afrobeat’ mu Rwanda wavuzwe mu bibazo na Label bakoranaga arashyize abivuzeho

Next Post

Iserukiramuco ryigeze kumanura mu Rwanda icyamamare ku Isi riragarutse

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iserukiramuco ryigeze kumanura mu Rwanda icyamamare ku Isi riragarutse

Iserukiramuco ryigeze kumanura mu Rwanda icyamamare ku Isi riragarutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.