Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gushora imari muri Afurika ari ukureba kure, kuko uyu Mugabane ufite isoko ryagutse kandi ukagira umutungo uhagije ku buryo “byaba ari ikosa rikomeye kudashora imari muri Afurika.”
Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023 mu nama ya 7 yiga ku ishoramari yiswe Future Investment Initiative iri kubera i Riyadh muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Umukuru w’u Rwanda yatanze ikiganiro cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ishoramari, aho yabajijwe kugira icyo avuga ku bashoramari bagishidikanya ku gushora imari muri Afurika.
Yagize ati “Kudashora imari muri Afurika byaba ari ikosa rikomeye. Afurika ifite abaturage barenga miliyari 1,4, ifite ubutunzi kamere bwinshi ariko byonyine uwo mubare w’abayituye ubwawo urahagije, ntabwo byaba birimo gushishoza kuba wabirengagiza.”
Ni kenshi Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi bikunze kumvikana bizamura amajwi ko birambiwe abimukira bava muri Afurika bajya kubishakiramo imibereho myiza.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko kuba hashorwa imari muri Afurika, bifite na byinshi byarinda muri Afurika no ku Isi, nk’ibibazo bishobora kubugariza cyangwa kugariza Isi yose, bityo ko abatuye uyu Mugabane badakwiye guterwa umugongo. Ati “Kubirengagiza bishobora kuzana ibibazo muri Afurika n’ahandi.”
Yavuze ko hatakwirengagizwa ko uyu Mugabane wa Afurika urimo ibibazo, ariko ko atari umwihariko wawo, kuko ibibazo biri hose kandi ko bimwe na bimwe biri kuri uyu Mugabane, iyo bisesenguwe, biba bifite inkomoko hanze.
Ati “Mbere na mbere Afurika ntigizwe n’Igihugu kimwe, igizwe n’Ibihugu 55. Bishobora kuba bifite ibibazo yego, ariko se hari aho ibibazo bitari? Uko byagenda kose nuvugana n’umushoramari uwo ari we wese azakubwira ko mu Gihugu akomokamo gifite ikibazo kimwe cyangwa byinshi.”
Yakomeje avuga ko nanone ibibazo biri ku Mugabane wa Afurika, hari ababikabiriza, ariko ko igikwiye kumvikana ari uko abayobozi b’Ibihugu byawo ndetse n’ababituye, bakora ibyo bashoboye kugira ngo babyigobotore, bityo na bo bajyane n’abandi mu iterambere.
Umukuru w’u Rwanda kandi yanabajijwe ku bijyanye no kurwanya ruswa, iri mu biza ku isonga mu bishobora kudindiza ubukungu bw’Ibihugu ndetse ikanangiza urwego rw’ishoramari.
Perezida Kagame yavuze ko “kurwanya ruswa bitakemurwa no kuba abantu bajya mu nsengero cyangwa mu misigiti gusenga.”
Ati “Oya, bigerwaho kuko ubanza kumva ko uyanze, ubundi ugakora ibyayihagarika, akaba ari na yo mpamvu abantu bose kugeza no ku bayobozi bakwiye kujya babazwa inshingano.”
RADIOTV10