Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo cya Perezida Kagame ku bashoramari bagifite ingingimira ko batashora imari muri Afurika

radiotv10by radiotv10
25/10/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Igisubizo cya Perezida Kagame ku bashoramari bagifite ingingimira ko batashora imari muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gushora imari muri Afurika ari ukureba kure, kuko uyu Mugabane ufite isoko ryagutse kandi ukagira umutungo uhagije ku buryo “byaba ari ikosa rikomeye kudashora imari muri Afurika.”

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023 mu nama ya 7 yiga ku ishoramari yiswe Future Investment Initiative iri kubera i Riyadh muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Umukuru w’u Rwanda yatanze ikiganiro cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ishoramari, aho yabajijwe kugira icyo avuga ku bashoramari bagishidikanya ku gushora imari muri Afurika.

Yagize ati “Kudashora imari muri Afurika byaba ari ikosa rikomeye. Afurika ifite abaturage barenga miliyari 1,4, ifite ubutunzi kamere bwinshi ariko byonyine uwo mubare w’abayituye ubwawo urahagije, ntabwo byaba birimo gushishoza kuba wabirengagiza.”

Ni kenshi Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi bikunze kumvikana bizamura amajwi ko birambiwe abimukira bava muri Afurika bajya kubishakiramo imibereho myiza.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kuba hashorwa imari muri Afurika, bifite na byinshi byarinda muri Afurika no ku Isi, nk’ibibazo bishobora kubugariza cyangwa kugariza Isi yose, bityo ko abatuye uyu Mugabane badakwiye guterwa umugongo. Ati “Kubirengagiza bishobora kuzana ibibazo muri Afurika n’ahandi.”

Yavuze ko hatakwirengagizwa ko uyu Mugabane wa Afurika urimo ibibazo, ariko ko atari umwihariko wawo, kuko ibibazo biri hose kandi ko bimwe na bimwe biri kuri uyu Mugabane, iyo bisesenguwe, biba bifite inkomoko hanze.

Ati “Mbere na mbere Afurika ntigizwe n’Igihugu kimwe, igizwe n’Ibihugu 55. Bishobora kuba bifite ibibazo yego, ariko se hari aho ibibazo bitari? Uko byagenda kose nuvugana n’umushoramari uwo ari we wese azakubwira ko mu Gihugu akomokamo gifite ikibazo kimwe cyangwa byinshi.”

Yakomeje avuga ko nanone ibibazo biri ku Mugabane wa Afurika, hari ababikabiriza, ariko ko igikwiye kumvikana ari uko abayobozi b’Ibihugu byawo ndetse n’ababituye, bakora ibyo bashoboye kugira ngo babyigobotore, bityo na bo bajyane n’abandi mu iterambere.

Umukuru w’u Rwanda kandi yanabajijwe ku bijyanye no kurwanya ruswa, iri mu biza ku isonga mu bishobora kudindiza ubukungu bw’Ibihugu ndetse ikanangiza urwego rw’ishoramari.

Perezida Kagame yavuze ko “kurwanya ruswa bitakemurwa no kuba abantu bajya mu nsengero cyangwa mu misigiti gusenga.”

Ati “Oya, bigerwaho kuko ubanza kumva ko uyanze, ubundi ugakora ibyayihagarika, akaba ari na yo mpamvu abantu bose kugeza no ku bayobozi bakwiye kujya babazwa inshingano.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Padiri Karabo akomeje kuvugisha menshi abakobwa kubera ibyamugaragayeho bitamenyerewe ku Basaseridoti

Next Post

Haravugwa icyatumye Guverineri umwe mu Rwanda ahagarikwa ku nshuro ya kabiri

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa icyatumye Guverineri umwe mu Rwanda ahagarikwa ku nshuro ya kabiri

Haravugwa icyatumye Guverineri umwe mu Rwanda ahagarikwa ku nshuro ya kabiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.