Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo cya Polisi ku wabajije niba aguriye Umupolisi amazi yo kunywa byakwitwa ruswa

radiotv10by radiotv10
31/05/2022
in MU RWANDA
0
Igisubizo cya Polisi ku wabajije niba aguriye Umupolisi amazi yo kunywa byakwitwa ruswa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage yabajije Polisi y’u Rwanda niba aramutse aguriye amazi yo kunywa Umupolisi asanze ku muhanda byafatwa nka ruswa, imusubiza ko uru rwego rusanzwe rugenera ibyo kunywa no kurya Abapolisi bari mu kazi.

Mu butumwa bwanyijijwe kuri Twitter n’umwe mu bakunze gukoresha uru rubuga nkoranyambaga wiyita So Ni nde?, yagize ati “Ese nguriye Umupolisi amazi byaba ari ruswa? (Ba bandi baba bahagaze ku muhanda).”

Polisi y’u Rwanda yasubije uyu muturage kuri Twitter mu butumwa bugira buti “Abapolisi bari ku kazi baba bafite uburyo bwo gufata ibyo kunywa no kurya byateganyijwe na Polisi y’u Rwanda. Kubahereza ibyo kunywa no kurya ntabwo byemewe.”

Uwiyita Ko Wakonje na we yagize ati “Ubwo se si nko kumuha tip [agahimbazamusyi] ku bwo atanga service neza.”

Uwitwa Kindiki Cleophas na we yahise agira ati “Muramutse muziranye se, mwarakuranye, mwariganye se, ariko mukaza kuburana kandi mubona bigoranye kongera kubonana!? Icyo nemera cyo uramutse uri mu ikosa ukabyitwaza sibyo?”

Uwitwa Bidex yahise amusubiza agira ati “Mwaraburanye ugafata nimero ye mukavugana nyuma y’akazi ndumva byaba byiza kurushaho.”

Abapolisi bo mu Rwanda basanzwe bafite amabwiriza yo kuzuza inshingano zabo bakirinda ibindi bikorwa biri hanze yazo byumwihariko bakaba bakunze gusabwa kwirinda kwakira ruswa.

Bamwe mu Bapolisi bagiye banatamaza ababaga bagiye kubaha ruswa, bagahita babimenyesha ababakuriye, bagahita batabwa muri yomb.

Tariki 11 Gicurasi 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Rwamagana yataye muri yombi abagabo babiri barimo uwari waje gukorera ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Murenge wa Kigabiro bageragezaga guha Abapolisi ruswa y’ibihumbi 400 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 5 =

Previous Post

Abanyarwanda ntibakibonye Sadio Mane, bitunguranye  umukino w’u Rwanda Vs Senegal wajyanywe ahandi

Next Post

Kwizera Olivier wavuzweho igihuha cyo gutoroka yageneye Abanyarwanda ubutumwa buryoheye amatwi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwizera Olivier wavuzweho igihuha cyo gutoroka yageneye Abanyarwanda ubutumwa buryoheye amatwi

Kwizera Olivier wavuzweho igihuha cyo gutoroka yageneye Abanyarwanda ubutumwa buryoheye amatwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.