• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo cyahawe Umunyamakuru wacu wagiye kuri Hoteli y’i Rubavu ivugwaho gucumbikira Abasirikare ba MONUSCO bahunze

radiotv10by radiotv10
28/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Igisubizo cyahawe Umunyamakuru wacu wagiye kuri Hoteli y’i Rubavu ivugwaho gucumbikira Abasirikare ba MONUSCO bahunze
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye kuri imwe muri Hoteli zo mu Mujyi wa Rubavu zivugwaho kuba zicumbitsemo bamwe mu basirikare ba MONUSCO bahunze ibikorwa by’urugomo by’i Goma muri DRC, yavuze igisubizo yahawe n’ubuyobozi bw’iyi hoteli.

Kuva iki cyumweru cyatangira, mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kubera ibikorwa by’imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO bashinja kuba ntacyo yakoze kuva yagera muri iki Gihugu aho iri mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Ni imyigaragambyo yagiye ifata indi sura, izamo n’ibikorwa by’urugomo rwakorewe abakozi ba MONUSCO, kuko abigaragambya bigabije ibirindiro byabo, babyinjiramo ubundi bakabamenesha bakanabasahura.

Ibi byatumye bamwe mu bakozi ba MONUSCO bahungishwa igitaraganya, ndetse bikaba byaravuzwe ko hari abashobora kuba barahungiye mu Rwanda.

Umunyamakuru wa RADIO10 mu Karere ka Rubavu, Danton Gasigwa wakomeje kumva amakuru avuga ko hari abasirikare ba MONUSCO bacumbitse muri imwe muri Hoteli iri muri aka Karere, yagiyeyo kugira ngo amenye inkuru mpamo.

Yagize ati “Narifashe njya kuri imwe muri Hotel mu zo bambwiraga ko bashobora kuba bacumbitsemo, ngezeyo mbaza umuyobozi wayo nti ‘ese aya makuru turi kumva ni yo?’ ambwiza ukuri ati ‘baramutse banahari ntabwo baba baje mu buryo bwo kwigaragaza nk’abasirikare. Twakira abakiliya benshi, ntabwo nahamwa ngo harimo abo basirikare ba MONUSCO’.”

Hari n’amakuru kandi yavugaga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022 hari abandi bakozi ba MONUSCO bahungiye mu Rwanda bazanywe n’indege.

Kugeza ubu nta ruhande na rumwe yaba ubuyobozi bwa MONUSCO ndetse na Guverinoma y’u Rwanda baremeza ko hari abari muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahungiye mu Rwanda.

Gusa Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronard Rwivanga yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko we nta makuru afite yo kuba hari abasirikare boherejwe muri ubu butumwa bu burasirazuba bwa Congo baba barahungiye mu Rwanda.

Iyi myigaragambyo yaje kuvamo ibikorwa by’urugomo, imaze kugwamo abakabakabara 20, barimo abashinzwe umutekano wo ku ruhande rwa MONUSCO barimo Abapolisi babiri n’Umusirikare umwe.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yamaganye ibi bikorwa, ndetse avuga ko bishobora kuvamo ibyaha by’intambara, aboneraho no gusaba Leta y’i Kinshasa gushyikiriza ubutabera ababigizemo uruhare bose kugira ngo babihanirwe n’amategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 − 1 =

Previous Post

Boris Johnson watakarijwe icyizere mu Bwongereza arifuzwa n’Abanya-Ukraine ngo ababere Minisitiri w’Intebe

Next Post

Hamenyekanye ikizazana umuyobozi ukomeye muri America uzagenderera u Rwanda na DRCongo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Hamenyekanye ikizazana umuyobozi ukomeye muri America uzagenderera u Rwanda na DRCongo

Hamenyekanye ikizazana umuyobozi ukomeye muri America uzagenderera u Rwanda na DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.