Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Igisubizo gicagase gihabwa uwarokotse wambuwe umutungo ngo bakeka ko iwabo ntawarokotse

radiotv10by radiotv10
22/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Igisubizo gicagase gihabwa uwarokotse wambuwe umutungo ngo bakeka ko iwabo ntawarokotse
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, uvuga ko ubutaka yasigiwe n’ababyeyi be, bwatujwemo abandi baturage ngo kuko ubuyobozi bwakekaga ko mu muryango we ntawarokotse, none iyo abwatse bamusubiza ko abatujwemo batabona aho bajya, yumva bidahagije.

Nyiranziza Elivine na musaza we, ni bo bonyine barokotse mu bana umunani bavaga inda imwe, na bo batoraguwe n’abantu.

Nyiranziza wari ufite imyaka ine ubwo Jenoside yabaga, avuga ko baje kumenya ko hari ubutaka bwasizwe n’ababyeyi babo buherereye mu Mudugudu wa Rurenge mu Kagari ka Nyabigega mu Murenge wa Kirehe, ariko ubuyobozi buza gutuzamo abandi Banyarwanda kuko bwari buzi ko abo mu muryango wa Nkurunziza [se wa Nyiranziza] bose bishwe.

Nyiranziza avuga ko yaje kwiyambaza ubuyobozi ngo bumuhe ubutaka bwe, ariko bukamusubiza ko afite ubutaka buhahije ntahandi yahabwa, mu gihe we avuga ko ubwo bakeka ko ari ubwe yabuhawe n’abamureze.

Ati “Nahereye mu nzego z’ibanze mbagezaho ikibazo cyanjye, kugeza n’uyu munsi aho ngisiragira njya ku Karere ntibampe igisubizo gifatika.”

Akomeza avuga ko muri uku kwezi aherutse gusubira ku buyobozi “bahita bambwira ngo basanze mfite imitungo ihagije, ngo nkomeze nyibyaze umusaruro, ngo nta bundi butaka bampa.”

Nyamirembe Adalberthe wari uturanye n’uyu muryango ukomokamo Nyiranziza, avuga ko uyu muturanyi wabo atari akwiye kwimwa uburenganzira ku butaka yasigiwe n’ababyeyi be, kandi ko mu gihe bwahawe abandi, ubuyobozi bwari bukwiye gufata ikindi cyemezo, akaba yahabwa ingurane.

Bamwe mu batujwe muri iri tongo ry’iwabo wa Nyiranziza bemera ko batujwe mu butaka butari ubwabo. ariko kandi ngo babuhawe na Leta bagasaba ubuyobozi bw’Akarere gushaka aho bwaguranira uyu muturage.

Musabyeyezu Celine ati “Aha hantu nahatujwe na Leta mu 1999. Ahantu ntuye harimo uruhande rumwe rwo kwa Nkurunziza no kwa Ndasumbwa. Ni ukuvuga n’uriya mwana w’umukobwa (Nyiranziza) kimwe na musaza we nibagire icyo babafasha.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo cyahawe itsinda rigomba kugishakira umuti.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndirwanda jdd says:
    2 years ago

    Uwo munyarwanda ndumva afite amasambu menshi akwiye gusaranganya nsbandi banyarwanda nkuko babandi babigenjeje. Niba ashaka itongo ryaho avuka naguranire abo banyarwanda nabo batujwe na Leta yubumwe bwabanyarwanda. Murakoze

    Reply

Leave a Reply to Ndirwanda jdd Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Umugabo akurikiranyweho gutema umugore we nyuma yo kumugira inama yubaka

Next Post

Ibyagaragaye ubwo hatabururwaga umubiri w’umuhanzi wari ukunzwe muri Afurika byateye urujijo

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

by radiotv10
22/12/2025
0

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) is pleased to announce the launch of a Child Online Protection tool designed to help...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyagaragaye ubwo hatabururwaga umubiri w’umuhanzi wari ukunzwe muri Afurika byateye urujijo

Ibyagaragaye ubwo hatabururwaga umubiri w’umuhanzi wari ukunzwe muri Afurika byateye urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.