Igisubizo gicagase gihabwa uwarokotse wambuwe umutungo ngo bakeka ko iwabo ntawarokotse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, uvuga ko ubutaka yasigiwe n’ababyeyi be, bwatujwemo abandi baturage ngo kuko ubuyobozi bwakekaga ko mu muryango we ntawarokotse, none iyo abwatse bamusubiza ko abatujwemo batabona aho bajya, yumva bidahagije.

Nyiranziza Elivine na musaza we, ni bo bonyine barokotse mu bana umunani bavaga inda imwe, na bo batoraguwe n’abantu.

Izindi Nkuru

Nyiranziza wari ufite imyaka ine ubwo Jenoside yabaga, avuga ko baje kumenya ko hari ubutaka bwasizwe n’ababyeyi babo buherereye mu Mudugudu wa Rurenge mu Kagari ka Nyabigega mu Murenge wa Kirehe, ariko ubuyobozi buza gutuzamo abandi Banyarwanda kuko bwari buzi ko abo mu muryango wa Nkurunziza [se wa Nyiranziza] bose bishwe.

Nyiranziza avuga ko yaje kwiyambaza ubuyobozi ngo bumuhe ubutaka bwe, ariko bukamusubiza ko afite ubutaka buhahije ntahandi yahabwa, mu gihe we avuga ko ubwo bakeka ko ari ubwe yabuhawe n’abamureze.

Ati “Nahereye mu nzego z’ibanze mbagezaho ikibazo cyanjye, kugeza n’uyu munsi aho ngisiragira njya ku Karere ntibampe igisubizo gifatika.”

Akomeza avuga ko muri uku kwezi aherutse gusubira ku buyobozi “bahita bambwira ngo basanze mfite imitungo ihagije, ngo nkomeze nyibyaze umusaruro, ngo nta bundi butaka bampa.”

Nyamirembe Adalberthe wari uturanye n’uyu muryango ukomokamo Nyiranziza, avuga ko uyu muturanyi wabo atari akwiye kwimwa uburenganzira ku butaka yasigiwe n’ababyeyi be, kandi ko mu gihe bwahawe abandi, ubuyobozi bwari bukwiye gufata ikindi cyemezo, akaba yahabwa ingurane.

Bamwe mu batujwe muri iri tongo ry’iwabo wa Nyiranziza bemera ko batujwe mu butaka butari ubwabo. ariko kandi ngo babuhawe na Leta bagasaba ubuyobozi bw’Akarere gushaka aho bwaguranira uyu muturage.

Musabyeyezu Celine ati “Aha hantu nahatujwe na Leta mu 1999. Ahantu ntuye harimo uruhande rumwe rwo kwa Nkurunziza no kwa Ndasumbwa. Ni ukuvuga n’uriya mwana w’umukobwa (Nyiranziza) kimwe na musaza we nibagire icyo babafasha.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo cyahawe itsinda rigomba kugishakira umuti.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndirwanda jdd says:

    Uwo munyarwanda ndumva afite amasambu menshi akwiye gusaranganya nsbandi banyarwanda nkuko babandi babigenjeje. Niba ashaka itongo ryaho avuka naguranire abo banyarwanda nabo batujwe na Leta yubumwe bwabanyarwanda. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru