Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo gitunguranye cya Museveni nyuma y’uko Uganda ifatiwe icyemezo gikarishye izizwa ibyababaje Abanyaburayi

radiotv10by radiotv10
10/08/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igisubizo gitunguranye cya Museveni nyuma y’uko Uganda ifatiwe icyemezo gikarishye izizwa ibyababaje Abanyaburayi
Share on FacebookShare on Twitter

“Uganda izabaho yaba ifite inguzanyo cyangwa itazifite.”- Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yamaganye icyemezo cya Banki y’Isi cyo guhagarika inkunga yageneraga iki gihugu, kubera gushyiraho itegeko rihana abatinganyi, aniyemeza gushakira inguzanyo ahandi.

Ibi bije nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze na Banki y’Isi ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2023, rivuga ko nta yindi nkunga y’amafaranga izongera kugenera Uganda kuko ngo itegeko ryashyizweho na Uganda rihana abaryamana bahuje ibitsina rivuguruza indangagaciro zayo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Museveni yagize ati ko “Uganda izatera imbere ifite inguzanyo cyangwa idafite inguzanyo.”

Museveni yavuze ko bibabaje kubona ubaha inguzanyo ari na we ushaka “kuduhatira kureka kwizera kwacu, umuco, amahame n’ubusugire bwacu, akoresheje amafaranga.”

Ati “Mu by’ukuri basuzugura Abanyafurika bose. Nta igitutu dukeneye cy’umuntu uwo ari we wese utubwira uko tugomba gukemura ibibazo bya sosiyete yacu. Ni twe bireba.”

Museveni yavuze ko Igihugu cye gikomeje ibiganiro na Banki y’Isi “Kugira ngo badukurireho ibyo bihano niba bishoboka.”

Muri Gicurasi 2023, nibwo Perezida Museveni yashyize umukono ku itegeko riteganya ibihano birimo n’igihano cy’urupfu ku baryamana bahuje ibitsina, ndetse n’igifungo cy’imyaka 20 ku bamamaza ubutinganyi.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − twelve =

Previous Post

Harakekwa abari inyuma y’urupfu rw’uwashakaga kuba Perezida warasiwe mu ruhame (VIDEO)

Next Post

Igikwiye kumvikana kuri Kabuga nubwo yafatiwe icyemezo cyababaje benshi

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe igishobora gukorwa ku cyemezo ku bya Kabuga cyababaje benshi

Igikwiye kumvikana kuri Kabuga nubwo yafatiwe icyemezo cyababaje benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.