“Uganda izabaho yaba ifite inguzanyo cyangwa itazifite.”- Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yamaganye icyemezo cya Banki y’Isi cyo guhagarika inkunga yageneraga iki gihugu, kubera gushyiraho itegeko rihana abatinganyi, aniyemeza gushakira inguzanyo ahandi.
Ibi bije nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze na Banki y’Isi ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2023, rivuga ko nta yindi nkunga y’amafaranga izongera kugenera Uganda kuko ngo itegeko ryashyizweho na Uganda rihana abaryamana bahuje ibitsina rivuguruza indangagaciro zayo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Museveni yagize ati ko “Uganda izatera imbere ifite inguzanyo cyangwa idafite inguzanyo.”
Museveni yavuze ko bibabaje kubona ubaha inguzanyo ari na we ushaka “kuduhatira kureka kwizera kwacu, umuco, amahame n’ubusugire bwacu, akoresheje amafaranga.”
Ati “Mu by’ukuri basuzugura Abanyafurika bose. Nta igitutu dukeneye cy’umuntu uwo ari we wese utubwira uko tugomba gukemura ibibazo bya sosiyete yacu. Ni twe bireba.”
Museveni yavuze ko Igihugu cye gikomeje ibiganiro na Banki y’Isi “Kugira ngo badukurireho ibyo bihano niba bishoboka.”
Muri Gicurasi 2023, nibwo Perezida Museveni yashyize umukono ku itegeko riteganya ibihano birimo n’igihano cy’urupfu ku baryamana bahuje ibitsina, ndetse n’igifungo cy’imyaka 20 ku bamamaza ubutinganyi.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10