Igisubizo gitunguranye cy’ibyo mu buriri bahabwa n’abagabo babo iyo babasabye kuboneza urubyaro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko iyo basabye abagabo babo kuboneza urubyaro, babasaba kubivuga bavuye aho ngo kuko baba bashaka gutuma baca ukubiri n’umunezero wo mu buriri.

Aba bagore babwiye RADIOTV10 ko bamaze kumva neza ihame ryo kuboneza urubyaro kandi ko babyitabira ku bwinshi kuko bamaze kumva akamaro kabyo.

Izindi Nkuru

Gahunda yo kuboneza urubyaro, ireba abashakanye bombi, ndetse ubu hakaba hariho n’uburyo bwakoreshwa n’abagabo, ariko ko bamwe bo muri aka gace batarabyumva.

Umwe mu bagore yagize ati “Aravuga ngo ubwo ayo mategeko dutanga yo kuvuga ngo umugabo aboneze ngo tuba dushaka ko bo nibamara kubangiriza ngo tubace inyuma, ngo iyo umugabo aboneza birangira atagishoboye gukora akazi ashinzwe.”

Aba bagore kandi bavuga ko bakimara kumenya ko n’abagabo baboneza urubyaro, bumvise ari amata abyaye amavuta kuko bumvaga abagabo babo bazajya babakira, ariko ko ibyo bibwiraga atari ko byagenze.

Undi ati “Ntiyagukundira, imyumvire yabo iracyari hasi, kuko umugabo uramubwira uti ‘nyakira’ ati ‘reka reka reka’ arakubwira ati ‘wowe genda uboneze’ ariko we ku giti cye ntiyagukundira.”

Abagabo bo muri aka gace bumva ibyo kuboneza urubaryo buri wese agasimbuka, akavuga ko adashobora kujya kubikora kuko bumvise ko iyo bo baboneje urubyaro biba birangiye.

Umwe ati “Nk’ubu mfite abana babiri, ubwo kandi ndateganya kubona undi, ubwo rero mboneje ari njye kandi wumva ku mugabo iyo aboneje urubyaro ruba rugiye…”

Umuyobozi w’Ibitaro by’ikitegererezo bya Kibungo, Dr Gahima John avuga ko nta muntu ushobora guhatira umuntu kuboneza urubyaro kuko ari uburenganzira bw’umuntu kandi ko agomba guhitamo uburyo yifuza kubikoramo yaba ubw’igihe gito, ubw’igihe kirekire ndetse n’ubwa burundu.

Ati “Iyo turi kuganiriza abantu ngo baboneze urubyaro ntabwo tubaganiriza nk’umugore n’umugabo, tuganiriza umugabo ku gite cye, tukaganiriza umugabo ku giti cye.”

Uyu muyobozi w’Ibitaro bya Kibungo avuga ko kuboneza urubyaro atari amahitamo y’umuryango cyangwa y’abashakanye, bityo ko ubagannye wese bamwakira.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru