Igisubizo gitunguranye cy’umuhanzi ugezweho wibazwaho kubera kuririmba indirimbo za Gatulika kandi ari Umu-ADEPR

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi ugezweho mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe yasubije abibaza impamvu aririmba indirimbo zo muri Kiliziya Gatulika kandi ari umurokore wo muri ADEPR, ati “nkorera Imana sinkorera idini.”

Uyu muhanzi umenyerewe mu gusubiramo indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Gakondo cyane cyane izo mu idini ya Gatulika, yasubije ibi ubwo yari abajijwe n’itangazamakuru impamvu aririmba indirimbo zo muri Gatukika kandi ari umurokore muri ADEPR.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Ndi umurokore ni byo ariko ntabwo ndi umunyedini, nkorera Imana ntabwo nkorera Idini.”

Yakomeje avuga ko adashingira ku idini runaka mu ndirimbo ze zirimo iz’Abadivantisite, Abagatulika n’iz’abo mu yandi madini.

Ati “Ntabwo nshingira ku idini runaka kuko iyo ukorera idini ntabwo uba ukorera Imana, na Yezu/Yesu yabwiye abantu kugera ku mpera y’Isi, nicyo ngenderaho, mu ijuru nta mashyaka y’amadini azabayo tuzaba turi umwe.”

Uyu muhanzi Josh Ishimwe yatangiye umuziki 2020 muri Covid-19, afite igitaramo ari gutegura kizaba kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama yise ‘IBISINGIZO BYA NYIRIBIREMWA’ aho azaba ari kumwe na korali ALARM Ministries na Korali yo muri Gatulika yitwa Christus Regnat.

Joshua mu kiganiro n’itangazamakuru

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru