Friday, May 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Igisubizo ku bibaza niba Leta isubiye muri ‘Transport’ nyuma yo kugura Bisi 200 n’icyo bigamije

radiotv10by radiotv10
30/11/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
1
Igisubizo ku bibaza niba Leta isubiye muri ‘Transport’ nyuma yo kugura Bisi 200 n’icyo bigamije
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka nini [Bisi] 200 zatumijwe na Guverinoma y’u Rwanda zirimo 100 zamaze kuza, zizakoreshwa mu rwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa Rusange, Leta ivuga ko bitavuze ko isubiye muri uru rwego, ahubwo ko zizakoreshwa n’abikorera, dore ko yanahamagariye abazifuza kuza kuzigura.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko igiye gutumiza bisi 300 zizashyirwa mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu rwego rwo gukemura ibibazo byakunze kuvugwa muri uru rwego, byatumaga abagenzi bamara umwanya munini muri za Gare bategereje imodoka.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kuri uyu wa Kabiri, ryagarutse ku ngamba nshya zigiye kugenderwaho mu gutwara abagenzi, hanatangajwe ko “Guverinoma yafashije mu kugura imodoka 200.”

Ijana (100) muri izo modoka, zizagera mu Rwanda bitarenze uku kwezi kubura amasaha macye ngo kurangire, aho kuri uyu wa Kabiri, imodoka 40 zari zamaze kuhagera, mu gihe izindi 60 zo zari zikiri mu nzira ziva muri Tanzania aho zururukiye zivuye aho zatumijwe, naho izindi 100 zo zikazagera mu Rwanda muri Mutarama 2024.

Guverinoma yazitumije ni yo izazikoresha?

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore avuga ko nyuma y’uko izi bisi za mbere zishyitse i Kigali, Guverinoma yatangiye kuganira n’abasanzwe bakora umwuga wo gutwara abagenzi, uburyo bazibona kugira ngo batangire kuzikoresha.

Avuga kandi ko hanagaragajwe uburyo abashaka kugura izi modoka, bazibona kugira ngo bazinjize mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ati “Buri Munyarwanda wese ubyifuza arahamagarirwa kuba yaza akaziguraho, kuko Leta yoroheje cyane uburyo bwo kuzibona.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe, avuga ko kuba izi bisi zaguzwe na Leta, bitavuze ko isubiye mu rwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ati “Leta ntabwo isubiyemo nk’uko twari dufite ONATRACOM, bimaze kugaragara ko abikorera bamaze gutera intambwe ishimishije iyo sosiyete ivaho, ndetse abikorera batangira gukora akazi ko gutwara abantu.”

Inyungu y’umuturage ni yo byose bishingiyeho

Richard Tusabe avuga ko Guverinoma yiyemeje gutumiza izi modoka nyuma y’uko hari inyigo igaragaje ko mu gutwara abagenzi muri Kigali, harimo icyuho cya bisi 305.

Avuga ko kubera ubwinshi bw’uyu mubare, Leta yiyemeje kugira uruhare mu kuba zaboneka. Ati “Ubu dufite bisi nka Magana ane (400) mu Gihugu cyose, kujya kabwira abikorera ngo ‘mugure bisi 200 icyarimwe’ twasanze bibaremereye, turavuga ngo ‘reka tuzigure tuzizane turebe ko twazibaha mu buryo buboroheye’.”

Avuga kandi ko byanatumye igiciro cyo kuzigura kigabanuka kuruta uko uwikorera yajya kugura umubare muto wazo.

Ati “Aho kugira ngo abacuruzi 40 buri muntu ajyende ugura bisi eshanu cyangwa 10, twashoboye guciririkanya neza, tubona igiciro gihendutse.”

Richard Tusabe avuga kandi ko ibi byakozwe na Leta, bizanungukira abagenzi, kuko kuba yarishyuye igiciro cy’imisoro y’izi Bisi, bizatuma abacuruzi bazazigura batishyuye imisoro, ku buryo n’ikiguzi cy’urugendo kizagabanuka.

Uku korohereza abacuruzi, Leta yanaganiriye na za Banki kugira ngo zizaborohereza kubona inguzanyo kandi zikanabagabanyiriza igipimo cy’inyungu.

Nanone kandi Guverinoma yaganirije Ikigega BDF, gushaka uburyo cyafasha aba bacuruzi mu buryo bwo kubonaingwate, cyemera kujya kibatangira 70% y’ingwate.

Ati “Ibyo byose byagabanyije za risks [ibyago] zose zaba muri uru rwego ku buryo ba nyiri amafaranga ari bo amabanki ko uwaba abagannye uwo ari we wese bamuha amafaranga ku kiguzi gito.”

Richard Tusabe avuga ko uzabyungukiramo bwa mbere ari umuturage, kandi ko ibi byose byakozwe mu rwego rwo kurandura ibibazo by’abagenzi batindaga kugera ku kazi no mu rugo kubera kubura imodoka zari nke mu gutwara abagenzi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nshimiyimana Theoneste says:
    2 years ago

    Nibyiza cyane leta yarakaze kudutekerezaho twabagenzi

    Reply

Leave a Reply to Nshimiyimana Theoneste Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − six =

Previous Post

General wa RDF umaze amezi 3 ashyizwe mu kiruhuko yahawe inshingano

Next Post

Huye: Abari bafite impungenge z’ibibahangayikishije bigaragarira buri wese baremwe agatima

Related Posts

Should Social Media Be Banned for the Youth?

Should Social Media Be Banned for the Youth?

by radiotv10
30/04/2026
0

The Minister of ICT and Innovation said that the government of Rwanda is considering introducing a law that would restrict...

Breaking: Gitifu w’Umurenge wa Mageragere afungiye ibirimo kumena ibanga ry’akazi

Breaking: Gitifu w’Umurenge wa Mageragere afungiye ibirimo kumena ibanga ry’akazi

by radiotv10
30/04/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa no...

Ingabo z’u Rwanda zungutse ibikorwa remezo bizifasha mu myitozo birimo Gym igezweho

Ingabo z’u Rwanda zungutse ibikorwa remezo bizifasha mu myitozo birimo Gym igezweho

by radiotv10
30/04/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yayoboye umuhango wo gusoza imyitozo y’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe imyitwarire myiza...

Perezida Kagame ategerejwe muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida Kagame ategerejwe muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

by radiotv10
30/04/2026
0

Perezida Paul Kagame agiye kugirira uruzinduko rw’Iminsi ibiri muri Botswana ku butumire bwa mugenzi we uyobora iki Gihugu, Duma Gideon...

Abakozi ba Leta n’abikorera mu Rwanda bahawe konji ebyiri

Amakuru mashya: Hatangajwe umunsi w’ikiruhuko kugira ngo hizihizwe uw’umurimo

by radiotv10
30/04/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi, ari umunsi w’Ikiruhuko mu rwego rwo...

IZIHERUKA

Should Social Media Be Banned for the Youth?
IMIBEREHO MYIZA

Should Social Media Be Banned for the Youth?

by radiotv10
30/04/2026
0

Amakuru mashya: Umunyamakuru DC Clement yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru DC Clement yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

30/04/2026
Breaking: Gitifu w’Umurenge wa Mageragere afungiye ibirimo kumena ibanga ry’akazi

Breaking: Gitifu w’Umurenge wa Mageragere afungiye ibirimo kumena ibanga ry’akazi

30/04/2026
Ingabo z’u Rwanda zungutse ibikorwa remezo bizifasha mu myitozo birimo Gym igezweho

Ingabo z’u Rwanda zungutse ibikorwa remezo bizifasha mu myitozo birimo Gym igezweho

30/04/2026
Perezida Kagame ategerejwe muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida Kagame ategerejwe muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

30/04/2026
Hamenyekanye igihe Umunyamakuru Djihad n’abo baregwa hamwe bazasubirira imbere y’Urukiko

Hamenyekanye igihe Umunyamakuru Djihad n’abo baregwa hamwe bazasubirira imbere y’Urukiko

30/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Abari bafite impungenge z’ibibahangayikishije bigaragarira buri wese baremwe agatima

Huye: Abari bafite impungenge z’ibibahangayikishije bigaragarira buri wese baremwe agatima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Should Social Media Be Banned for the Youth?

Amakuru mashya: Umunyamakuru DC Clement yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Breaking: Gitifu w’Umurenge wa Mageragere afungiye ibirimo kumena ibanga ry’akazi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.