General wa RDF umaze amezi 3 ashyizwe mu kiruhuko yahawe inshingano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Lieutenant General (Rtd) Charles Kayonga umaze amezi atatu ashyizwe mu Kiruhuko cy’izabukuru we na bagenzi be, yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Turukiya.

Bikubiye mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, yayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Izindi Nkuru

Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, ahawe izi nshingano zo guhagararira u Rwanda muri Turukiya nyuma y’amezi atatu yuzuye ashyizwe mu Kiruhuko cy’izabukuru we na bagenzi be.

Lt Gen (Rtd) Kayonga we na bagenzi be barimo abafite ipeti rya General Full; ari bo Gen (Rtd) James Kabarebe na Gen (Rtd) Fred Ibingira, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru tariki 30 Kanama 2023.

Abandi basirikare bakuru bari bashyizwe muri iki kiruhuko n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame, barimo kandi Frank Mushyo Kamanzi na we waruhukijwe afite ipeti rya Lt Gen nk’irya Charles Kayonga wahawe inshingano.

Icyo gihe kandi hari hashyizwe mu Kiruhuko Maj Gen Martin Nzaramba, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba, na Maj Gen Albert Murasira, Brig Gen Chris Murari, Brig Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.

Izi nshingano zo guhagararira u Rwanda zahawe Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, si nshya kuri we; kuko yanigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa kuva muri 2014 kugeza muri 2019.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru