Igitego cya Fahad Bayo Aziz cyafashije Uganda gutsinda u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya Uganda Cranes yatsinze Amavubi Stars igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda y’ibihugu yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu 2022. Igitego cya Uganda cyatsinzwe na Fahad Bayo Aziz ku munota wa 42′ w’umukino.

 

Izindi Nkuru

Igice cya mbere cyasize Amavubi Stars agaragaje intege nke mu gukina umupira wabo hagati mu kibuga bituma Uganda Cranes yari ifite Taddeo Lwanga na Khalid Aucho bisanzura kuko Niyonzima Olivier Sefu, Muhire Kevin na Raphael York batakoranye neza.

Iki gice cyatangiye Amavubi ariyo ubona afite ubushake bwo gutinda mu rubuga rwa Uganda. Gusa, Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge nta bisubizo bari bafite.

Uganda Cranes bamaze kubona ko n’ubundi Amavubi Stars nta kibazo ateje, bahise batangira gukina bidasabye ko abasatira bayo bagaruka ahubwo basaba Fahad Bayo Aziz na Stephen Mukwala bacungana n’intambwe za Rwatubyaye Abdul na Nirisarike Salomon kuko nibo Amavubi Stars yifashishaga mu gutangiza umukino bahereye inyuma.

Kuba Rwatubyaye Abdul na Nirisarike Salomon batari bemerewe gukina bahereye inyuma, byatumye Niyonzima Olivier Sefu atongera gukina kuko yari yamenyereye bituma Muhire Kevin, Haruna Niyonzima na Meddie Kagere batangira gukinira inyuma.

Uko guhuzagurika niko katumye Ombolenga Fitina akorera ikosa kuri Byaruhanga Bobos, Uganda Cranes ibona umupira uteretse, uterwa na Enock Walusimbi ugera imberi y’izamu, Stephe Mukwala atera ishoti rikomeye, Emery Mvuyekure akoraho ugana mu rundi ruhande usanga Rwatubyaye Abdul na Nirisarike Salomon bahagaze nabi uracika bityo Farid Bayo Aziz aboneza mu izamu.

Igice cya kabiri cyatangiye Uganda Cranes yizigamye igitego 1-0 irwana no kukirinda ari nako nyuma y’iminota 13′ Mashami Vincent yakoze impinduka akuramo Ombolenga Fitina na Niyonzima Haruna ashyiramo Dennis Rukundo na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 68′.

Muri icyo gihe kandi, Uganda Cranes bakuyemo Isaac Muleme ashyiramo Abdul Aziz Kayondo mu gihe Byaruhanga Bobos yasimbuwe na Julius Poloto.

Bigeze ku munota wa 87′ nibwo Mashami Vincent yongeye kubona ko nta mupira n’umwe abona mu rubuga rw’amahina rwa Uganda Cranes, akuramo Muhire Kevin na Meddie Kagere ashyiramo Iradukunda Jean Bertrand na Jamir Kalisa.

Uganda Cranes yakomeje gukina umupira wayo yitonze ubona ko nta gitutu mu bwugarizi no hagati mu kibuga ahubwo bagabanya imbaraga mu gusatira, ahubwo bahitamo koroshya ubusatirizi.

Micho MILUTIN yahise akuramo Moses Waiswa ashyiramo Yunus Ssentamu mu gihe Stephen Mukwala yasimbuwe na Martin Kizza ku munota wa 87′. Umukino urangira Uganda Cranes itsinze u Rwanda igitego 1-0.

Umukino wo kwishyura uzakinwa ku Cyumweru Tariki 10 Ukwakira 2021 i Kampala ku kibuga cya St Mary’s iri i Kitende.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru