IHOHOTERA: “Banyicaje ku mbabura yaka umuriro” ubuhamya bwa Umutoni-MIGEPROF ibibona ite?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuhamya bwa bamwe burerekana ko ihohotera rishingiye kukubaza umubiri ritavugwa nk’uko iryo gusambanya abana rivugwa,bityo abarikorewe bagasaba ubukangurambaga kuri iri hohotera.

Umwe mubo RADIOTV10 yasuye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gatenga asaba ko iri hohotera inzego zarishyiramo ubukangurambaga kandi rigahanishwa ibihano bikomeye.

Umutoni amazina twamuhaye kubw’umutekano we, ni urugero rumwe mu bahuye n’ihohotera ribabaza umubiri, aravuga ko umubyeyi umubyara yamubyaye asambanijwe maze nawe ageze ku myaka umunani gusa uwamureraga amukorera ihohotera ryo ku mubiri nubwo we atarazi ko ibyo akorewe ari ihohotera.

Izindi Nkuru

Arabwira umunyamakuru wa RADIOTV10 uko byagenze:

“Umubyeyi wanderaga yazanye umugabo bajya gukora imibonano mpuzabitsina,noneho njya kubarunguruka hamwe n’undi mwana twarikumwe,icyo gihe narimfite imyaka 8 hari mu mwaka w’2000,uwo mumama yahise aza anyicaza kumbabura yariri hanze yaka umuriro ikibuno kirashya cyane”

Umutoni avuga ko ihohotera yakorewe ryamugizeho ingaruka zirimo n’izitarangira ngo kuko Imbabura yicajweho yaka umuriro yamuteye kumugara  kuburyo amabuno ye atareshya.

“Birandenga ,najyaga kumva nkumva umuntu arambwiye ngo ese ko amabuno yawe atangana,bikambabaza cyane kuko ubwo nicaranga kuri ya mbabura narahiye cyane ubu hacitsemo n’umwobo wanze gusibangana ndetse ntanubwo hareshya. Byanteye ubumuga buhoraho”

Image

Ubuhamya bw’uwahohotewe wahaye ubuhamya RadioTV10

Umutoni yishimira ko magingo aya abasha gutanga ubuhamya bigakunda ngo kuko mbere yaturikaga akarira bikamurenga ariko nyuma akivuza akabona ubujyanama binyuze mu mushinga wa shirimpumpu w’abahuye n’ihohotera ritandukanye bihuje ngo baganire bashire intimba.

“Narinziko ntacyatuma nkira agahinda nagize ariko aho ngereye muri Shirimpumpu nkaganira n’abandi bafite ibibazo bias nibyanjye ndetse n’ibiruta ibyange byatumye ngenda nkira ibikomere. Nkubu sinashoboraga kuvuga ibyambayeho kuko nabitangiraga ngahita nturika nkarira,ariko ubu urabona ko ikiganiro kigiye kurangira bitambayeho.”

Umutoni kandi hari icyo yisabira inzego zifata ibyemezo zikwiye kwitaho mu bukangurambaga zikora ndetse no gushyiraho amategeko.

“Iyo uvuze ko wakorewe ihohotera ribabaza umubiri usanga batakumva kimwe n’uwasambanijwe kandi byose ni ihohotera,icyo nakwisabira abayobozi ni uko bashyiriaho ubukangurambaga bumenyekanisha amoko yose yihohotera kandi ntibavuga ngo uwasambanije umwana  ni gufungwa imyaka 25  gusa,ahubwo icyo gihano kijye no kuyandi moko y’ihohotera”

Batamuriza Mireille umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera abana muri MIGEPROF avuga ko ubukangurambaga bukorwa ku moko yose y’ihohotera nubwo hari ibigira umwihariko bitewe n’imibare igaragaza ahari icyuho kinini, kandi ngo amategeko ahana ibi byaha arahagije n’ubwo bigaragajwe ko harimo inenge yavugururwa.

Image

Batamuriza Mireille umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera abana muri MIGEPROF

Magingo aya umutoni wahuye n’ihohotera ry’inkubirane kuko yaje no gusambanywa, ubu ni umubyeyi w’abana 2 n’umugabo umwe kandi ngo yashyize imbaraga mu kwigisha abana be ibijyanye n’ubuzima imyororokere.

Ihuriro rya shirimpumpu rihuriramo abahuye n’ihohotera ritandukanye ngo baganire kubyababayeho babashe gukira ubu rihuriramo abantu 20, bakaba harimo abagabo n’abagore.

Inkuru ya: Vedaste Kubwimana/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru