Imodoka yo mu bwoko bwa Howo yari irimo abakozi bari mu mirimo yo gusana umuhanda, yakoreye impanuka mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke nyuma yo kugonga ipoto y’amashanyarazi, igusha urubavu, abari bayirimo bose bagwa hasi, hakomereka 16 muri 17 yari itwaye.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rukerereza mu Kagari ka Kanazi kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gashyantare, aho imodoka ifite pulake ya RAI 599A, yataga umuhanda ikagonga ipoto.
Ubwo iyi modoka yagongaga ipoto yahise igusha urubavu, abari bayirimo bagwa hasi, barakomereka bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Bushenge.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje amakuru y’iyi mpanuka, avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa kuvurwa.
Yagize ati “Abarimo bakomeretse byoroheje, bajyanwa mu Bitaro bya Bushenge kuvurwa, abenshi bamaze gutaha.”
SP Emmanuel Kayigi avuga ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga, byaranze umushoferi ubwo yari ayoboye iyi modoka, akagira uburangare.
Ati “Tuributsa abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare kuko buteza impanuka zigira ingaruka ku buzima no ku mitungo y’abantu.”
Abaturage bari hafi y’ahabereye iyi mpanuka, bihutiye gutabara ubwo iyi modoka yari ikigwa, bavuga ko umushoferi wari uyitwaye yagonze ipoto y’umuriro w’amashanyarazi.
Umwe muri bo yagize ati “Yataye umuhanda igonga ipoto y’amashanyarazi, imena abantu cumi na barindwi (17) bose bari bayirimo b’abakozi ba nyakabyizi muri iyo mirimo yo gusana uwo muhanda.”
Uyu muturage avuga ko muri aba bantu, barimo abagore abagore babiri (2) n’abagabo cumi na batanu (15). Ati “Yakomerekeyemo 16 bahise bajyanwa mu Bitaro bya Bushenge.”
RADIOTV10







