• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikibazo cya Bus, umwenda wa miliyoni 260Frw,…-Ubuyobozi bushya bwa Rayon bwatangaje byinshi by’uko bayisanze

radiotv10by radiotv10
05/12/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikibazo cya Bus, umwenda wa miliyoni 260Frw,…-Ubuyobozi bushya bwa Rayon bwatangaje byinshi by’uko bayisanze
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’ihererekanyabubasha, Perezida wa Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko bahawe ikipe ifite amadeni arenga miliyoni 260 Frw, harimo 40% kugeza kuri 50% by’amafaranga abakinnyi baguzwe mu myaka ishize bagifitiye imyenda, anagaruka ku kibazo cya Bisi, yemeje ko iri gukorwa kandi yenda kurangira.

Nubwo bayisanganye amadeni, ariko Murenzi yavuze ko iyi kipe ikeneye kongera kwiyubaka mu isoko ryo muri Mutarama 2026, aho gahunda ihari ari uko hakenewe miliyoni hagati ya 150 Frw na 200 Frw kugira ngo hongerwemo abakinnyi bashya bazafasha ikipe gusubira ku rwego rwo guhatanira igikombe.

Murenzi Abdallah yavuze ko mu rwego rwo gutegura isoko ryo muri Mutarama, mu cyumweru n’igice kizaza, Rayon Sports izaba yamaze gushyiraho umutoza mukuru mushya, uzagira uruhare mu kugena imyanya izongerwamo abakinnyi ndetse n’abazasezererwa.

Yakomeje avuga ko ibikorwa byo kwiyubaka bisaba ingengo y’imari igera kuri miliyoni 200 Frw, kandi ko hari umufatanyabikorwa ikipe iri kuvugana na we ushobora gutanga 75% by’ayo mafaranga.

Ku birebana n’amakuru avuga ko Leta yaba yarijeje Murenzi Abdallah inkunga ubwo yagirwaga Perezida w’Agateganyo, Murenzi yahakanye ibyo birego agira ati “Baratubwiye bati: ‘Igihugu kirabashyigikiye’, nta bahasha bampaye.”

Yakomeje avuga ko icyo bahawe ari ubutumwa bwo gushyigikira ibikorwa by’ikipe ariko nta mafaranga yahawe.

Ku kibazo cya bisi yagombaga kugurwa mu Ugushyingo 2025, Murenzi yasobanuye ko iyi modoka iri gukorwa, ikaba iri gushyirwaho ibirango bya Rayon Sports, kandi izagera i Kigali ari nshya, ivuye ku ruganda. Habayeho guhuzagurika kw’inzego hagati ya Rayon Sports n’umufatanyabikorwa Airtel wari wiyemeje kuyigurira, kuko Komite Nyobozi ya mbere iyobowe na Twagirayezu Thaddée yanze umushinga w’‘Akanyenyeri’, byanatumye amasezerano yo kugura iyo modoka atinda.

Murenzi Abdallah yasoje ashimangira ko intego nyamukuru ari ugushyira Rayon Sports mu murongo mushya w’imiyoborere, kunoza imikoreshereze y’amafaranga, gukemura amadeni ndetse no kongera ubushobozi bw’ikipe mu kibuga.

Yavuze ko kwiyubaka bisaba gushyira mu bikorwa imishinga ifatika, imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa ndetse no gukorana ubwitange mu gihe cyose ikipe ikiri mu bibazo by’imari.

Komite y’inzibacyuho ya Rayon yagaragaje uko ibibazo bihagaze

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 8 =

Previous Post

Habura iminsi ngo ibiruhuko bitangire ababyeyi bibukijwe ibyo bagomba gukora ngo bazarinde ko abana babo kuba basambanywa

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.