Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ikibazo cyaramutse cyabereye imbogamizi Abanyakigali mu kwishyurana hagaragajwe uko gihagaze

radiotv10by radiotv10
15/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ikibazo cyaramutse cyabereye imbogamizi Abanyakigali mu kwishyurana hagaragajwe uko gihagaze
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete ya Mobile Money Rwanda Ltd ishamikiye kuri MTN Rwanda, itanga serivisi zo kohererezanya amafaranga no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Telefone, yatangaje ko ikibazo cyari cyabaye muri iri koranabuhanga cyakemutse.

Ni ikibazo cyaramutse muri iri koranabuhanga, aho rimaze kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’Abaturarwanda byumwihariko abo mu Mujyi wa Kigali, barikoresha mu kwishyura serivisi hafi ya zose bakenera.

Ibi byatumye bamwe mu bagenzi bagenda n’imodoka zikora mu buryo bwa rusange, babura uko bashyira amafaranga ku makarita yabo, ndetse n’abatega moto, bari babuze uko bishyura abamotari.

Ni ikibazo cyatakwaga cyane n’abatwara abagenzi kuri moto (Abamotari) bavugaga ko cyabateranyaga n’abagenzi babagezaga aho babaga berecyeje ariko bagerayo bakabura uko babishyura kuko iri koranabuhanga ryari ryanze.

Umwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, yagize ati “Hari abakiliya benshi najyaga gutwara, nababaza nti ‘ese bimeze bite?’ ati ‘none se ko njye nyafite kuri telefone?’ nkamubwira nti ‘konegisiyo zanze’, ubwo gahunda agahita azihindura nkabona ari kugenda n’amaguru.”

Aba bamotari bavuga kandi ko na bo basanzwe babyuka bajya kunywesha lisansi mu binyabiziga byabo, kandi ko bakoresha ikoranabuhanga rya Mobile Money mu kwishyura, ku buryo hari n’abamaze igihe babuze uko bakora.

Mu bikorwa bimwe byakira abakiliya nka resitora, na zo zahuye n’iki kibazo, aho bamwe bajyaga kuzifatiramo amafunguro ya mu gitondo, basabwaga kubanza kwishyura kashi mbere, kuko iri koranabuhanga ryari ryanze.

Nyuma y’amasaha iki kibazo gitakwa na bamwe mu baturage, ubuyobozi bwa Mobile Money Rwanda Ltd, bwatangaje ko cyakemutse.

Ubutumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’iyi sosiyete, bugira buti “Mukiliya wacu, tubiseguyeho ku mbogamizi mwahuye na zo muri gukoresha serivise za Mobile Money. Turabamenyesha ko ubu serivise zose za MoMo ziri gukora neza nk’uko bisanzwe.”

Ibibazo nk’ibi bisanzwe bibaho mu gihe hari gukorwa ibikorwa byo kuvugurura ikoranabuhanga, bikanamenyeshwa abafatabuguzi b’izi kompanyi z’itumanaho, ndetse bigakorwa mu masaha y’igicuku, aho abantu baba badakeneye cyane izi serivisi, mu gihe iki kibazo cyabaye mu masaha ya mu gitondo ziba zikenewemo cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − nine =

Previous Post

Congo: Umusore wakoze igikorwa cy’amarorerwa na we ibye byarangiye nabi

Next Post

Ibivugwa nyuma yuko umugabo ateye ‘grenade’ mugenzi we amukekaho kumutwara umugore

Related Posts

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma...

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kamonyi: Abaturage barasaba kwegerezwa ibikorwaremezo

Ibivugwa nyuma yuko umugabo ateye 'grenade' mugenzi we amukekaho kumutwara umugore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.