Umunyamabanga wa Leta muri Guverinoma ya Kenya ushinzwe Uburinganire, yatangaje ikibazo cy’umugabo w’Umurusiya umaze iminsi agaragara mu mashusho akoresha ibyo ashaka abagore n’abakorwa benshi muri Kenya, gikomeye, ariko ko hari gukorwa inyigo y’uburyo yakurikiranwa, kandi ko inzego bireba zatangiye iperereza.
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana umugabo w’Umurusiya, ajya mu bice binyuranye muri Kenya, akaka nimero abagore batandukanye, ubundi akabasaba ko bajya kumusura, bakanaryamana.
Hanna Cheptumo usanzwe ari Umunyamabanga ushinzwe Uburinganire, yavuze ko ikibazo cy’uriya mugabo cyatumye ubuyobozi bwisanga mu mwanya wo kubura icyo bukora.
Yavuze ko icyakora “Guverinoma ya Kenya iri guhuza imbaraga kugira ngo igire icyo ikora. Inzego zibishinzwe, iz’umutekano, iz’iperereza n’iz’ubushinjacyaha zasabwe gukurikirana iki kibazo byihutirwa, harimo no gukorana n’inzego mpuzamahanga bitewe n’imiterere y’iki kibazo.”
Uyu mugabo bivugwa ko yitwa Yayteslav Trahov, mu ijoro ryo ku munsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin, yasohoye amashusho y’abagore n’abakobwa benshi yakoreye ririya hohoterwa muri Kenya no muri Ghana.
Ni amasho yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, ateza impaka zikomeye ku bivugwa ko hari imyitwarire mibi, ariko icyababaje benshi, ni uburyo yatesheje agaciro abiraburakazi byumwihariko abagore bo muri Kenya.
Mu kiganiro cyabaye ku wa Mbere, Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, yihanangirije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu ko bakwiye kwirinda umubano no kwigurisha na mukerarugendo, avuga bagomba kujya birengera ingaruka zishobora kubabaho zirimo n’icuruzwa ry’abantu.
Yagize ati “Turamagana ibikorwa by’Abarusiya. Ariko tugomba kwemera no kwikunda nk’Abanyafurika. Ntidukwiye kwitesha agaciro kubera uruhu rwacu, cyangwa ngo hagire ababikoresha mu buryo bw’ubucuruzi.”
Yakomeje agira ati “Ndatekereza ko indangagaciro zacu zacogoye nk’uko bigaragazwa n’ibyerekanwa kuri interineti. Iki gikorwa cyateye isoni abaturage ba Afurika.”
Mu mashusho magufi, Yayteslav agenda areshya abagore benshi asanga ahantu hatandukanye nko mu magururo, mu muhanda ndetse no mu nsengero, ubundi bikarangira abagejeje mu cyumba cye aho aba acumbitse, akabakoresha ibyo ashaka.
RADIOTV10










