Ikiganiro cya mbere cya Jado Castar kuva yafungurwa: Yizeje kongera kumvikana vuba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar warangije igihano yari yarakatiwe, yizeje ko mu gihe cya vuba agaruka mu mwuga w’itangazamakuru kandi ko afite ingufu nyinshi zo gukomeza ibyo yakoraga.

Bagirishya Jean de Dieu AKA Jado Castar wahoze ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), aherutse gusohoka muri Gereza arangije igihano cy’amezi umunani yari yarakatiwe.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro cyakozweho inkuru na RADIOTV10, Jado Castar yagiranye Radio B&B FM Umwezi asanzwe anakorera, yagarutse ku ifungwa rye, avuga ko yagize ibyago akagongana n’amategeko ariko ko yabonye ubutabera.

Ati “Kugongana n’itegeko ni ikintu cyoroshye ngira ngo nanakubwire ngo kugongana n’itegeko ntabwo bigira umuntu umunyabyaha, umunyabyaha ni ikindi kindi.”

Yagarutse ku buzima bwe muri Gereza amazemo amezi umunani, avuga ko hariya hari abantu “ndetse b’abagabo kurenza uko mwe muri hanze mwanabyumva nkaba ntanashidikanya ko igihe bazaba baje muri sosiyete bazaba abantu b’ingirakamaro […] abenshi ndetse bari hariya nibagaruka muri sosiyete ni abantu bazabyara umusaruro.”

Jado Castar wanashimiye imikorere y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, yavuze ko isura yinjiranye muri Gereza atari yo yahasanze.

Uyu mugabo yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kugira ngo yuzuze inshingano, ubwo yashakiraga ibyangombwa bamwe mu bakinnyi bakiniye ikipe y’Igihugu y’abagore ya Volleyball mu Gikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda umwaka ushize bigatuma u Rwanda ruhagarikwa ndetse rukanafatirwa ibihano.

Jado Castar waburanye yemera icyaha, muri iki kiganiro yongeye kubisubiramo ko yemera icyaha yakoze, aboneraho kongera gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose muri rusange.

Ati “Nshimira Abanyarwanda ko batananteye amabuye cyane. Iryo ni isomo rero ryo kuvuga ngo twese ibyo dukora tuba duharanira inyungu, ishema n’ibyiza by’Igihugu ariko isomo rya mbere ugomba kubikora wirinda kugongana n’amategeko.”

Jado Castar ukomeza avuga ko azakomeza guharanira ishema n’ibyiza by’Igihugu ariko anyuze mu nzira zemewe n’amategeko, yavuze ko nta gihe kinini kiri bushire atongeye kumvikana mu biganiro yakoraga, aboneraho gushimira uburyo yakiriwe muri Gereza n’abantu bari basanzwe bamuzi kubera byo.

Ati “Byaba ari ubugwari kuba batarantereranye, ngo njye nge kubatererana. Ndahari.”

Yavuze ko kubera aya mezi umunani ashize ari muri Gereza, bimusaba gukora cyane ku buryo agiye kwagura ibyo yakoraga ariko ko umwanya wa mbere ari uw’itangazamakuru.

Jado Castar yavuze ko agiye gufata icyumweru kimwe akaruhuka akabasha no kwita ku muryango, ubundi agasubira mu mirimo.

Ati “Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko mu ngufu zose n’ibyo nakoraga byose, mfite ingufu, mfite confidence, nta muntu n’umwe mfitiye uguhora cyangwa akangononwa, umutima wanjye urabohotse, ntewe ishema n’Igihugu cyanjye…”

Jado Castar ushima ubutabera yahawe, yari yabanje gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ajuririra mu Rukiko Rukuru rwamugabanyirije igihano rukamukatira amezi umunani.

Abakorana na Jado Castar bamuhaye ikaze

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru